Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ko Abanyaburayi barenga ibihumbi 800 bapfa buri mwaka bishwe no kunywa inzoga nyinshi.
Ni ibikubiye mu bushakashatsi yakoze aho raporo yagaragaje ko i Burayi ariho hantu haba umubare munini w’abantu banywa inzoga nyinshi kurusha mu indi migabane yose ku Isi.
Uku kunywa ibisindisha byinshi ni nabyo bituma umubare w’abahitanwa nazo wiyongera buri mwaka ku buryo bukabije.
Mu 2019, abarenga ibihumbi 145 bishwe n’inzoga i Burayi bitewe n’uko abantu bakunda kunywa inzoga birangira bamwe muribo bikomerekeje, bakoze impanuka zo mu mahanda naho abandi bakagwa bikabaviramo gupfa.
OMS yagaragaje ko indi mpamvu ari ukubera ko kunywa inzoga bikunze gutuma abantu bagirana urugomo rushobora kuganisha ku rupfu.
Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka y’imyaka 10 na 19 n’urufite iri hagati y’imyaka 20 na 29, OMS ivuga ko 13,5% by’impfu z’abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko kimwe cya kabiri cy’abicwa n’inzoga i Burayi baturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’uyu mugabane naho ibyo mu Burengerazuba no mu Majyepfo byo bifite umubare muke kuko uri hasi ya 20% by’izo mpfu.
OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.


