Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Abanyarwanda bongeye kwitorera Paul Kagame ngo akomeze abayobore.

Nk’uko umuhanzi Nsengiyumva François bakunze kwita Gisupusupu yabiririmbye mu ndirimbo ‘Ikipe itsinda’, abanyarwanda bongeye kugaragaza ko nta mpamvu yo guhindura Ikipe itsinda, maze bahundagaza amajwi kuri Paul Kagame nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Paul Kagame yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye Perezida n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ndetse ko ubwitabire bwari bushimishije ku Banyarwanda.

Yagize ati: “Turashimira cyane Abanyarwanda mwese, mu Rwanda no mu mahanga ku bwitabire bw’amatora aho twagize imibare ishimishije igeze kuri 98%.”

Mu mahanga, ibarura rigaragaza 52,73% ku majwi 40.675. Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Paul Kagame ku kigero cya 95.40%, Dr Frank Habineza atorwa ku kigero cya 2.15% mu gihe Mpayimana yatowe ku majwi 2.45%.

Intara y’Amajyaruguru ibarura ry’ibanze ryakozwe ku majwi 77,87% bingana n’abantu 1,151,970, muri iyo ntara Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.65%, Dr Habineza Frank agira 0.27% mu gihe Mpayimana Phillipe yagize 0.08%.

Ku ruhande rw’Intara y’Amajyepfo habaruwe amajwi angana na 78.57% bigizwe n’abaturage 1,615,265. Bigaragara ko Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98.60%, Dr Habineza Frank agira 0.73% mu gihe Mpayimana Philippe yagizemo 0.67%

Intara y’iburasirazuba mu majwi 78.65% bingana n’abaturage 1,766,799, byagaragaje ko Paul Kagame n’ubundi yahize abandi ku majwi 99.30%, Dr Habineza agira 0.66% naho Mpayimana agira 0.05%.

Mu ntara y’Iburengerazuba imibare ya NEC igaragaza ko amajwi 78.86%, bigizwe n’amajwi 1,607,932, abaturage bo muri iyo Ntara batoye Paul Kagame ku kigero cya 99.60%, akurikirwa na Mpayimana wagize 0.29% mu gihe Dr Habineza yagize 0.11%.

NEC yatangaje ko mu mujyi wa Kigali Paul Kagame yagize 98.59%, Dr Frank Habineza agira 0.96% mu gihe Mpayimana yagize 0.44%.

Muri rusange mu byavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Paul Kagame afite amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank akagira 0.53% mu gihe Mpayimana Philippe afite 0.32%.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 NEC itangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, mu gihe ku mugoroba w’uwo munsi izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.

Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Paul Kagame yashimiye abanyarwanda muri rusange bamugiriye icyizere bakongera kumutora ndetse ashimira n’umuryango we ukomeza kumubera akabando.

Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda aho umuryango we wahungiye mu 1959 nyuma yo kumeneshwa mu Rwanda bazira ubwoko batihaye, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.

Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu nyuma gato y’urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.

Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye kwiyamamaza anatsinda amatora mu 2010 no mu 2017. (Igihe)

Abanyarwanda bongeye kugaragariza Paul Kagame ko bagikeneye ko abayobora.

Related posts

Rubavu: Haravugwa imyigaragambyo mu bakozi basaga 200 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

N. FLAVIEN

Karongi: Bibukijwe ibyiza byo gukorana na Koperative Umwalimu SACCO.

Muntu Clarisse

Abasirikare ba Mozambique batojwe na RDF basoje imyitozo ibashyira ku rundi rwego.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777