Abakoresha n’abaturiye umuhanda mushya uvuguruye wa Pindura-Bweyeye, unyura mu ishyamba rya Nyungwe bemeza ko wabahinduriye ubuzima bakaruhuka imvune n’ibihombo bagize utarakorwa kuko ubu wamaze kuzura neza aho washyizwemo kaburimbo, kugenda ngo bikaba ari ukunyerera.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), butangaza ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 32 (32Km), watangiye gufasha mu kunoza ingendo n’ubuhahirane hagati ya Bweyeye n’ibindi bice by’Igihugu.
Abatuye mu Bweyeye n’abahakorera ubushabitsi bemeza ko uyu muhanda wabahinduriye ubuzima kuko ngo utarahagera byari bigoye cyane kugira urugendo ufata kuko ngo aho kugira ngo ugende n’ikinyabiziga byarutaga ukagenda n’amaguru ariko nabwo ngo ukagera iyo ujya nta nkuru.
Umuhanda wa Pindura-Bweyeye,
witezweho gukurura abashoramari ndetse no kuzamura ubukerarugendo kuko unyura rwagati muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, winjiriye ahitwa Pindura ukagenda ukagera mu murenge wa Bweyeye, ku mugezi wa Ruhwa, aho u Rwanda ruhana imbibi n’u Burundi.



