Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Ubuzima Umutekano

Abakekwa kuba ADF bishe abarenga 25 ku ishuri ryo muri Uganda.

Abantu nibura 25 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’inyeshyamba zifite aho zihuriye n’umutwe wiyita Leta ya kisilamu, mu gitero zagabye ku ishuri ryo mu Burengerazuba bwa Uganda.

Abandi bantu umunani baracyari indembe, nyuma y’icyo gitero cyo ku ishuri ryisumbuye rya Lhubiriha mu mujyi wa Mpondwe uherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023.

Polisi ivuga ko icyo gitero cyo ku wa gatanu cyagabwe n’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), umutwe w’abanya-Uganda ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Polisi yongeyeho ko abasirikare ba Uganda barimo gukurikirana izo nyeshyamba zahunze zerekeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga muri DR Congo.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yagize ati: “Kugeza ubu imirambo 25 ni yo imaze gukurwa ku ishuri ijyanwa ku bitaro bya Bwera”.

Yongeyeho ko inzu yo kuryamamo yo kuri iryo shuri yatwitswe irakongoka ndetse n’ububiko bw’ibiribwa burasahurwa muri icyo gitero cyo mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP bitangaza ko hari abanyeshuri bataraboneka, hakaba hari ubwoba ko ababarirwa muri za mirongo baba bashimuswe.

Iyo Pariki y’Igihugu ya Virunga abateye bahungiyemo, ni yo ya mbere imaze imyaka myinshi kandi nini kurusha izindi muri Afurika, ibamo amoko y’inyamaswa zitaboneka henshi, zirimo n’ingagi zo mu misozi miremire.

Intagondwa zirimo n’izo mu mutwe wa ADF zinakoresha nk’ubwihisho iyo pariki yagutse, ikora ku mupaka na Uganda no ku mupaka n’u Rwanda.

Icyo gitero kuri iryo shuri, riri mu ntera itageze kuri kilometero ebyiri uvuye ku mupaka wa Uganda na DR Congo, ni cyo gitero cya mbere nk’icyo kibayeho ku ishuri ryo muri Uganda mu myaka myinshi ishize.

Mu kwezi kwa Kamena mu 1998, abanyeshuri 80 bishwe batwikiwe mu nzu zo kuraramo, mu gitero ADF yagabye ku ishuri ry’imyuga rya Kichwamba Technical Institute riri hafi y’umupaka na DR Congo. Icyo gihe abanyeshuri barenga 100 barashimuswe.

Umutwe wa ADF washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 37 ku butegetsi, ushinja Leta ya Uganda gutoteza abayisilamu.

Nyuma yuko mu 2001 utsinzwe n’igisirikare cya Uganda (UPDF) wimukiye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo, aho ukomeje guhigishwa uruhindu n’ingabo z’Igihugu byombi (Uganda na DR Congo) nk’uko bitangazwa BBC dukesha iyi nkuru.

Jamil Mukulu, uw’ibanze washinze uwo mutwe, yatawe muri yombi muri Tanzania mu 2015 agezwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Inyeshyamba za ADF zimaze imyaka irenga 20 zikorera muri DR Congo. Mu 2021, ibisasu by’abiyahuzi byaturikirijwe mu murwa mukuru Kampala wa Uganda no mu bindi bice bimwe by’igihugu, byigambwe na ADF.

Abarenga 25 bamaze kumenyekana ko bishwe abandi baracyashakishwa.
Agace inyeshyamba bikekwa ko ari ADF zakozemo ibara/Photo Internet.

Related posts

M23 yanyomoje raporo ya Human Rights Watch ku bwicanyi bwiswe ubw’abahutu.

N. FLAVIEN

Igisirikare cya DR Congo n’abagifasha bongeye kurasa mu baturage babyita kurasa kuri M23.

N. FLAVIEN

Gicumbi: Bafunzwe bakekwaho gusambanya umugore barangiza bakamwica.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777