Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Abagabo bo mu Burusiya bari guhunga Igihugu batinya itegeko rya Putin ribajyana mu gisirikare.

Abagabo mu Burusiya barimo kugerageza kuva mu Gihugu bahunga kwinjizwa mu gisirikare ngo bajye mu ntambara iri kuvuza ubuhuha muri Ukraine.

Imirongo yabaye miremire ku mupaka kuva kuwa gatatu tariki 21 Nzeri 2022 ubwo Perezida Vladimir Putin yatangaza ko igisirikare gikeneye abantu bashya nibura ibihumbi 300 ngo bajye ku rugamba.

Kremlin ivuga ko amakuru y’abagabo b’imyaka y’urugamba barimo guhunga akabirizwa nk’uko tubikesha BBC.

Ariko ku mupaka n’Igihugu cya Georgia, imodoka zitoye imirongo igera ku birometero zirimo abagabo bahunga kwinjizwa mu ntambara muri Ukraine.

Umugabo umwe utifuje gutangazwa imyirondoro yabwiye umunyamakuru Rayhan Demytrie wa BBC ko ubwo Putin yatangazaga biriya, yahise ashaka passport ye bwangu akerekeza ku mupaka, nta kindi kintu atwaye kuko yumva ari mu itsinda ry’abakenewe mu ntambara.

Bamwe mu babibonye bavuga ko imirongo ku mupaka wa Upper Lars igera kuri 5km, mu gihe irindi tsinda rivuga ko byarifashe amasaha arindwi kugira ngo ryambuke uwo mupaka.

Video zo kumupaka zerekana abashoferi bamwe b’imodoka n’amakamyo bazivuyemo mu gihe zihagaze ku mirongo miremire zitagenda.

Georgia ni kimwe mu Bihugu bicye bituranye n’Uburusiya aho abarusiya bashobora kwinjira badasabye Visa.

Finland bisangiye umupaka wa 1,300km isaba visa kuyinjiramo kandi nayo yatangaje kwiyongera kw’abinjira mu ijoro ryacyeye gusa ivuga ko byari ku rwego rudakabije.

Ahandi hantu bashobora kwerekeza byoroshye n’indege nka Istanbul, Belgrade cyangwa Dubai, ibiciro by’indege zijyayo byaratumbagiye nyuma y’uwo muhamagaro w’abakenewe mu ngabo, hamwe na hamwe tickets zaraguzwe zirashira.

Ibinyamakuru muri Turkiya byatangaje kwiyongera cyane mu kugura tickets z’urugendo rumwe, mu gihe tickets zijya ahandi hadasaba visa nazo zageze ku bihumbi by’ama-euro.

Kuwa kane tariki 22 Nzeri 2022, minisitiri w’ubutegetsi w’Ubudage yavuze ko abarusiya bahunga uwo muhamagaro w’igisirikare bahawe ikaze mu Gihugu cye.

Mu gihe Lithuania, Latvia, Estonia na Czech Republic byo byavuze ko bitazaha ubuhungiro abarusiya barimo guhunga uwo muhamagaro wa gisirikare.

Ubwo butumwa bwa Putin bwahise buteza imyigaragambyo ikomeye mu mijyi ya Moscow na St Petersburg aho bivugwa ko abantu 1,300 bafunzwe.

Hari amakuru ava mu Burusiya avuga ko bamwe mu bafunzwe bigaragambya bahawe inyandiko zo gusinya bemera ko bajya mu gisirikare bari aho bafungiwe.

Dmitry Peskov, umuvugizi wa Kremlin, abajijwe kuri ayo makuru yavuze ko ibyo bitanyuranyije n’amategeko.

Mu ijambo rye mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasabye abarusiya kurwanya uko kwinjiza abantu mu ngabo.

Akomoza ku barusiya bamaze kugwa mu ntambara, yagize ati: “Murifuza abandi? Oya. Rero nimwigaragambye. Nimwirwaneho. Nimuhunge. Cyangwa mwishyikirize Ukraine”.

Abategetsi b’Uburusiya bashimangira ko uwo muhamagaro uzareba abantu bakoze igisirikare mbere, ko utazareba buri wese.

Ariko imbere mu Burusiya, hari ibihuha ko kwinjiza abantu mu gisirikare bishoboka kuzaba binini kurusha uko abategetsi bo babivuga.

Ikinyamakuru Novaya Gazeta, cyimuriye ibikorwa byacyo hanze y’Uburusiya kubera gutinya kugirirwa nabi, kivuga ko itegeko rya Putin ririmo igika cy’umugereka kitatangajwe kandi cyagizwe ibanga.

Iki kinyamakuru kivuga ko icyo gika cyemeza ko abagera kuri miliyoni bashobora kwinjizwa mu ngabo, aho kuba 300,000 bavuzwe, kivuga ko kibikesha umuntu wo muri guverinoma.

Umurongo muremure w’imodoka ku mupaka wa Georgia.

Related posts

Perezida Paul Kagame yasuye Igihugu cya Mozambique [Amafoto]

N. FLAVIEN

Gakenke: Basabwe kwirinda kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yari itegerejwe i Kigali ntikije.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777