Itsinda ry’abadepite bagize komisiyo ishinzwe umutungo kamere w’amazi, isuku n’isukura mu nteko ishinga amategeko ya Ghana, riri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kwigira ku bikorwa by’u Rwanda mu guteza imbere isuku, isukura n’imicungire y’amazi.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 30 Ugushyingo 2025, rukazamara icyumweru, rukazasoza ku wa 6 Ukuboza 2025. Ruyobowe na Depite Uwera Mohammed Ibrahimiah.
Abagize iri tsinda biteguye kuganira n’inzego zitandukanye z’u Rwanda ku bijyanye no gucunga neza imyanda, uburyo bwo kuyibyaza umusaruro, uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’isuku, imiturire isukuye ndetse no kurengera ibidukikije.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Ghana (GBC), aba badepite bazanasura ibikorwa remezo n’imishinga yunganira gahunda z’isuku n’isukura mu rwego rwo kwigira ku buryo bwiza bw’imicungire y’iyo gahunda mu Rwanda.
U Rwanda ruzwiho kuba ku isonga mu bihugu bifite isuku muri Afurika, kubera gahunda zifatika zirimo umuganda rusange, gahunda za buri munsi z’isuku mu bice byose by’igihugu n’ubufatanye bwa leta n’abaturage mu kubungabunga ibidukikije.


