Amizero
Imyidagaduro

Clarise Karasira yashyize hanze indirimbo yuje ubuvanganzo bwihariye.

Umuhanzi Clarisse Karasira ari kumwe na Senator Tito Rutaremara/Photo Internet.

Mu buvanganzo bwuje kuzimiza, umuhanzi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimo irata ibigwi by’abantu batandukanye yise ‘Rutaremara’. Ni indirimbo yashyize ahagaragara mu mashusho agaragaza uyu muhanzi ashyikiriza ishimwe umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda senateri Hon. Tito Rutaremara yizihiwe cyane

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 nibwo umuhanzi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ye nshya isingiza abanyarwanda b’abanyabigwi biganjemo abayobozi bakuru b’Igihugu, abahanzi bo hambere ashimira kumubera icyitegererezo.

Ni indirmbo iri mu njyana gakondo y’ikinyarwanda. Iyi ndirimbo muri rusange igaruka ku mirimo ikomeye yakorewe ahakomeye mu buryo budasanzwe, ku kahise k’u Rwanda n’abanyarwanda, bikaba ari kimwe mu byumvikanisha ubushake aba banyabigwi batandukanye agarukaho bakwiriye kuratwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Clarisse Karasira yatangaje ko indirimbo ye isohotse iza gufasha benshi kandi yizeye ko iza kunyura amatwi ya benshi. Yagize ati “Indirimbo yanjye nshya ‘Rutaremara’ irabura iminota micye cyane igasohoka. Mukanya saa sita zuzuye munyarukire Kuri Youtube Channel yanjye ya Clarisse Karasira maze muryoherwe mwizihirwe.

Nyuma yo gushyira ahagaragara iyi ndirimbo usanga kuri shene ye ya Youtube yagize ati “RUTAREMARA, ni indirimbo yanjye, ishimira bivuye ku mutima abakunzi bose b’inganzo. By’umwihariko ituwe cyane Honorable Tito Rutaremara nk’umwe mu bakuru bankomereje ishyaka mu inganzo y’umutima. Dukomeze twimike ubumana, ubumuntu, n’urukundo rutagira umupaka. Umukobwa W’Imana n’Igihugu arabashimiye.

Muri make ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugira buti “Iyakunyujije mu nzira y’inzitane, yaguhaye umutima rutare yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato, ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu. Uri ingabire, kuko utaje wenyine. Ufite ibyiza wampaye umutima, wampaye byose nkuvuge ibyiza nsanze uri ingabirano.”

Akomeza agira ati “Inganzo nziza niyogere nze nitaramire n’abahizi niture urwo mwankunze abeza banjye muri ingabire”

Amwe mu mazina yumvikanyemo harimo nka Honorable Senateri Tito Rutaremara wanitiriwe iyi ndirimbo, Hon. Mushikiwabo Louise, abahanzi nka Cecille Kayirebwa, Nyiranyamibwa, Mariya Yohani, Kamariza (RIP), Mukurarinda, Nyirasafari,  Niyomugabo Philemon, Alain Mukurarinda, n’abandi benshi gusa harimo uwo yise Nyirimidende utarabasha kumenyekana neza.

Umuhanzi Clarise karasira yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye ‘Ntizagushuke” yakunzwe cyane n’abantu b’ingeri nyinshi, amaze gushyira hanze izindi ndirimbo nk’iyiswe ‘Urukerereza’ yaririmbanye na Mani Martin, Ibihe, Sangwa Rwanda, Mwana w’umuntu, Kabeho, Urukundo ruganze, Uzibukirwa kuki? Ubuto, Urungano n’izindi…

Related posts

Indirimbo ‘IGIHE’ y’umuhanzi nyarwanda Marshall Mushaki ikomeje gukora ku mitima ya benshi [VIDEO]

N. FLAVIEN

Gakenke: Urubyiruko rwiyemeje kuba nyambere muri gahunda za Leta no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

N. FLAVIEN

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777