Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru indwanyi z’Abatalibani zasesekaye mu nkengero z’umurwa mukuru Kabul. Ni nyuma yo gufata indi mijyi yose ikomeye, aho kugeza ubu Leta yari isigaye icunga gusa Kabul. Mu murwa mukuru kandi bimwe mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gufunga ambasade, ikimenyetso simusiga ko Abatalibani begereje gutsinda intambara.
Kalakan, Qarabagh na Paghman nitwo duce izi ndwanyi zigaruriye mbere yo kwerekeza mu murwa mukuru Kabul. Iki cyumweru cyaranzwe n’intambara y’inkundura hagati y’Abatalibani n’ingabo z’igihugu zari zifashijwe na kajugujugu z’intambara za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko Abatalibani bakaba barakomeje kuba ibamba.
Ku rundi ruhande ariko, Ibiro Ntaramkuru by’Abafaransa byatangaje ko Abatalibani bavuze ko batifuza kumena amaraso mu gufata umurwa mukuru Kabul. Hari kandi n’amakuru avuga ko Leta ya Afaganisitani yiteguye kwegurira ubutegetsi Abatalibani nta yandi mananiza. Abahagarariye Abatalibani bikaba byitezwe ko bashobora kuza gutangira ibiganiro n’ubuyobozi bwa Afaganisitani ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.
Kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye guhungisha abakozi ba Ambasade yabo muri Afaganisitani byabaye nk’igisebo kuri iki gihugu kuko hari hashize icyumweru kimwe gusa Perezida Joe Biden avuze ko ibyabaye muri Vietnam muri 1975 bitazasubira muri Afaganisitani.
Mu gihe Abatalibani baba bashoboye kwigarurira ubutegetsi muri Afaganistani hari impungenge ko iki gihugu cyahita gihinduka indiri y’iterabwoba, dore ko umuyobozi w’Abatalibani aherutse kubwira ikinyamakuru CNN ko bafite icyizere ko igihe kizagera isi yose ikagendera ku mahame akakaye y’idini ya Islam. Uyu muyobozi kandi yavuze nta kiri kubihutisha, ko ahubwo bazakomeza kurwana icyo we yita Intambara Ntagatifu kugeza ku munota wa nyuma.