Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera, Ingabo z’u Rwanda zashyikirije ku mugaragaro Igihugu cy’u Burundi, abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.
Aba barwanyi 19 bashyikirijwe u Burundi nk’Igihugu cyabo cy’amavuko, bafatiwe ahitwa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo muri kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2020.
Muri iki gikorwa cyo gutanga aba barwanyi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig General Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi muri icyo Gihugu.
Abandi bari bitabiriye iki gikorwa, barimo Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, (UNFPA), mu Burundi, Richmond Tiemoko.
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig General Vincent Nyakarundi yashimiye EJVM yafashije kugira ngo abo barwanyi bashyikirizwe u Burundi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi mu guharanira umutekano urambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Great Lakes Region).
Nyuma yo gucanwaho umuriro n’Ingabo z’u Rwanda RDF muri Nyungwe umwaka ushize, bamwe bahasize ubuzima, abandi bakwirwa imishwaro, aba bo bafatwa mpiri, maze biyemerera ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara ugizwe n’abahoze mu ngabo z’u Burundi, Ex FAB, kuri ubu bakaba bariyemeje kuyoboka iy’ishyamba ngo barwanye Leta iriho mu Burundi kuko bayishinja kubigizayo ntibahabwe ijambo.




Src.: RTV News