Nyuma yo kumwirukankaho igihe kirekire, kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, Manchester united imaze gusinyisha rutahizamu w’umwongereza ukina aca ku ruhande amasezerano y’imyaka 5
Nyuma y’igihe kirekire Manchester united yirukanka kuri Rutahizamu ukomomoka mu Bwongereza Jadon Sanchon, Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, impande zombi zamaze kumvikana ndetse ashyira umukono ku masezerano.
Jadon Sanchon w’imyaka 21, akaba akina asatira anyura ku ruhande yashyize umukono ku masezerano, amasezerano y’imyaka 5 atangwaho angana na miliyoni 73 z’amapawundi.

N’ibyishimo byinshi Jadon Sancho yagize ati “Ni ibyishimo kuri njyewe, ni inzozi zibaye impamo kuba mu kipe nk’iyi nakunze kuva kera. Nyotewe kwigaragaza muri shampiyona English Premier League”
Yakomeje agira ati “ Mfatanije na bagenzi banjye ndizera ntashiti ko tuzagera kuri byinshi tukazanira abafana ibyisnhimo bakwiriye. Ndizera imikoranire myiza hamwe n’umutoza ndetse n’itsinda ry’abatoza bose tukazamura imikinire yanjye”
Ku rundi ruhande, umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjær yagize ati “Ni umukinnyi mwiza, umukinnyi uzafasha ikipe kuko yamuzanye imwizeye. Old trafford [Ikibuga cy’ikipe ya manchester united] izamuha umwanya wo kwigaragaza ku myaka ye, ni amahirwe yo gukora amateka mashya kandi akomeye. Ibigwi bye birabigaragaza.”
Kuva mu mwaka wa 2017 kugera mu mwaka wa 2021 Jadon Sancho yakiniye Borussia Dortmund imikino 107 ayitsindira ibitego 38. Mu ikipe y’igihugu nkuru, Sancho yatangiye guhamagarwa mu mwaka wa 2018 akina imikino 22 atsinda ibitego 3.