Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu ishobora guhagarara bidatinze.
Byatangajwe n’umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Ikiganiro cyiza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar. Amahoro ari kubakirwa i Doha ku bw’abaturage bacu: vuba intwaro zizaceceka, ijwi ry’amasuka ryumvikane mu mirima yacu, imodoka zinyure mu midugudu yacu zicyura impunzi, zizajyana ibintu mu mijyi yacu.”
Iki cyizere cyanatanzwe na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ku wa 7 Ugushyingo ubwo yaganiraga n’Abanye-Congo baba muri Brazil, aho yagiye kwitabira inama mpuzamahanga yo kurwanya ihumana ry’ikirere.
Tshisekedi yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko ibiganiro bya Doha na Washington bizagira iherezo ryiza mu minsi iri imbere.”
Muri iki cyumweru ni bwo Leta ya RDC na AFC/M23 byatangiye icyiciro cya karindwi cy’ibiganiro bibera i Doha muri Qatar. Byateganyijwe ko bizasinyirwamo amahame abiganisha ku masezerano yo mu byiciro bitanu.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo isobanura ko amasezerano y’amahoro ashingiye ku biganiro bibera muri Qatar, azasinywa bitarambiranye.



