Mukanemeye Madeleine wamenyekanye nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana ku Cyumweru tariki 03 Kanama 2025 azize urupfu rutunguranye. Uyu mubyeyi wari umenyerewe cyane ku kibuga ashyigikira ikipe ya Mukura Victory Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ku munsi w’ejo tariki ya 05 Kanama yaraherekejwe.
Uyu mukecuru watabarutse afite imyaka isaga ijana bitewe no kuba hatazwi neza igihe yaba yaraboneye izuba, ku munsi w’ejo tariki ya 05 Kanama nibwo yashyinguwe i Save aho yari atuye. Umuhango wo gushyingura uyu mukecuru witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi bazwi mu mupira w’amaguru.
Ikipe ya Mukura Victory Sports nk’uko n’ubundi yari umukunzi wayo w’akadasohoka, yafashe iya mbere mu bikorwa byose byo gushyingura uyu mukecuru birimo n’uburyo bw’amafaranga yakoreshejwe. Abakinnyi bose b’ikipe ya Mukura Victory Sports nabo ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo guherekeza Mukanemeye Madeleine.
Uretse aba kandi, uyu ni umuhango wagaragayemo bamwe mu bayobozi bakuru ba Mukura Victory Sports barimo nka Visi Perezida Mutuyimana Jean Paul, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikipe, Musoni Portais utibagiwe na Gatera Edmond usanzwe ari umuvugizi wayo. Muri uyu muhango kandi hagaragayemo n’abafana bakuru mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Muri uyu muhango, Visi Perezida wa Mukura Mutuyimana Jean Paul yavuzeko bashenguwe n’urupfu rw’umufana nka Mukanemeye Madeleine ndetse anavuga ko umwanya we ugiye kubikwa ku buryo nta wundi muntu uzonera kuwicaramo.
Ati: “Bitewe n’amateka afitanye na Mukura Victory Sport n’urugendo twakoranye, twarababaye tucyumva inkuru y’akababaro. Twagize igitekerezo ko mu kumuha icyubahiro n’agaciro akwiye, turareba umwanya yakundaga kwicaramo kuko twari tubizi ko udahinduka.”
“Tuzajya tuwubika ku buryo nta wundi mufana uzongera kuwicaramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye mu rugendo yagendanyemo n’ikipe ye yihebeye ya Mukura. Bibaye byiza umwanya wa Madeleine wagakwiriye kuba uhari no ku mikino y’Ikipe y’Igihugu.”
Urupfu rw’uyu mubyeyi mu bandi rwababaje, harimo Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina muri Standard De Liege, Hakim Sahabo. Uyu musore wari umwe mu bakunzi ba Mama Mukura mu buryo bw’umwihariko, mu rwego rwo guherekeza inshuti nawe akaba yaragize uruhare mu gikorwa cyo kumuherekeza.



