Umukecuru witwa Mukanemeye Madeleine wamamaye ku mbugankoranyambaga nka ‘Mama Mukura’ kubera uburyo yari umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports, yitabye Imana afite imyaka 103 y’amavuko.
Uyu mukecuru witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025 urupfu rutunguranye ariko rufitanye isano n’izabukuru, yari azwi mu bikorwa bya Siporo mu Rwanda by’umwihariko muri Mukura VS n’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru, Amavubi.
Uyu mukecuru wagiye agaragara hirya no hino ku bibuga, ni we wari uzwi nk’umufana mukuru mu Rwanda. Urupfu rwe rwatangajwe n’ikipe ya Mukura VS, aho bivugwa ko yarwaye akitabwaho ndetse akorezwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda biherereye i Huye, CHUB.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambassador Olivier Nduhungirehe ni umwe mu bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mukecuru wari warihebeye gufana umupira w’amaguru mu Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwa X, Ambassador Olivier Nduhungirehe yagize ati: “R.I.P. Madeleine Mukanemeye, a.k.a Mama Mukura!”, ushyize mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Ruhukira mu mahoro Madeleine Mukanemeye batazira Mama Mukura”.
Uyu mukecuru Mukanemeye Madeleine wavutse mu 1922 yatangiye gufana Mukura VS mu mwaka wa 1963, akiriho yatangaje ko yigeze kujya kureba umupira wari witabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.


