Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Kiyombe, Akagari ka Karambo mu mudugudu wa Kakagaju haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko wishe umugore we n’abana babo babiri (umukobwa n’umuhungu) na we agahita yiyahura.
Aya mahano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 09 Kamena 2025, nk’uko tubikesha Radio y’abatutage ya Nyagatare ikorera muri ako karere, hakaba hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye aya mahano aba.
Ubuyobozi ku nzego zitandukanye bwageze aho ibi byabereye buhumuriza abaturage ariko bubasaba kujya batangira amakuru ku gihe, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Amakuru umunyamakuru wa AMIZERO.RW ukorera i Nyagatare yamenye ngo ni uko uru rugo rwakunze kurangwa n’amakimbirane kugeza ngo n’aho uyu mugabo yari yarangiye mu gihugu cya Uganda, akigaruka akaba ari bwo yakoze aya mahano.