Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare wo mu ngabo zacyo warashe mu cyico abantu batanu mu karere ka Nyamasheke.
RDF yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi.
Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”
“RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abiciwe ababo bari mu bihe by’agahinda.