Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Rusizi: Umusore arakekwaho kunywa umuti wica imbeba agamije kwiyahura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, mu mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange Umurenge wa Bugarama Akarere ka Rusizi, umusore witwa Ishimwe Patrick yaketswe kunywa umuti wica imbeba agamije kwiyahura, gusa ntiharamenyekana icyabimuteye.

Ababonye uyu musore w’imyaka 24 akimara kunywa uyu muti bihutiye kumujyana ku bitaro bya Mibirizi aho arimo kwitabwaho n’abaganga, gusa ngo ntarabasha kuvuga kugira ngo bamenye niba umuti yanyweye agerageza kwiyambura ubuzima ari uwica imbeba koko ndetse n’icyabimuteye.

Aya makuru yemejwe na bwana Bacebaseme Jean Claude, umukozi w’Umurenge wa Bugarama ushinzwe ubuhinzi, kuri ubu uri mu nshingano nk’Umunyamananga Nshingwabikorwa w’agateganyo, kuko uwuyobora ari mu kiruhuko, avuga ko byabaye koko ariko bagitegereje ibisubizo bitangwa n’abaganga barimo kumukurikirana.

Yagize ati: “Ni byo koko amazina ye ni Ishimwe Patrick baraye bamujyanye mu bitaro bya Mibirizi ntabwo abasha kuvuga, abaganga baracyamukurikirana ntabwo baraduhamiriza ko yanyoye umuti wica imbeba koko”.

Uyu mukozi w’Umurenge wa Bugarama yasabye abaturage kwirinda guhitamo kwiyambura ubuzima mu gihe bahuye n’ibibazo kuko atari wo muti wabyo, ahubwo ko bakwiye kwegera abavandimwe n’ubuyobozi bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) igaragaza ko 60% by’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90% baba bafite zimwe mu ndwara zo mu mutwe.


Yanditswe na N. JANVIERE/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Abatuye Rubavu basabwe kuba maso kubera umugambi mubisha wa FDLR.

N. FLAVIEN

Kirehe: Polisi yarashe imfungwa zageragezaga gutoroka eshanu zihasiga ubuzima.

N. FLAVIEN

Bamporiki Edouard yakatiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777