Ubwo bari mu birori bizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bo mu karere ka Rubavu, bemeje ko umwuga bakora ari umwuga bishimiye kuko ngo Leta y’u Rwanda nayo yabahaye agaciro ikabongerera umushahara kuri ubu ngo bakaba bashobora guhangana n’ibiciro biri ku isoko, ndetse ngo n’ababitaga amazina atandukanye abatesha agaciro bakaba barabiretse, kuri ubu ngo mwarimu akaba yifuzwa.
Aganira n’itangazamakuru, umwari witwa Uwajeneza Joyeuse ukora ku rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige ruherereye mu murenge wa Cyanzarwe, yagize ati: “Ntacyo nanganya umwuga w’uburezi kuko Leta yacu yaduhaye agaciro. Nkubwije ukuri ubu nta musore w’umwarimu wabura umugore ndetse n’umukobwa w’umwarimu ntiyabura umugabo kuko ubu basigaye baturwanira kubera agaciro twahawe na Perezida wacu Paul Kagame”.
Ibi ni nako bimeze kuri Habiyaremye Emmanuel uyobora ishuri rya Gitebe II riherereye mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu na Uwimana Emmanuel ushinzwe amasomo ku ishuri rya EPGI-ULK, bombi bakaba bemeza ko amateka ya mwarimu yahindutse cyane kuri ubu ngo bakaba bari mu bafite ibikorwa batashoboraga gukora mu myaka yashize.
Uwimana Emmanuel ati: “Dore nk’ubu nkurikije uko Leta yacu itwitayeho, nagerageje gukoresha neza inguzanyo, mbasha kwiyubakira inzu kuri ubu igeze mu gaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byiza byose rero ni ukubera imiyoborere myiza ituma mwarimu ashobora gukora ibikorwa bimufasha kwiteza imbere vuba kandi akomeza kurerera n’Igihugu”.
Yaboneyeho gusaba Leta ko ariko yazirikana abarimu bakorera mu mashuri yigenga (Private Schools), mu gihe bagannye Ikigo cy’imari cyabo (Umwalimu SACCO) bakajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ingana nk’iy’abo mu bigo bya Leta kuko ngo bo bahabwa ku nyungu ya 11% mu gihe abo mu mashuri yigenga bazihabwa kuri 14%.
Meya w’Akarere ka Rubavu, bwana Mulindwa Prosper yashimiye abarimu, abizeza ubufatanye busesuye no gukomeza kubaba hafi mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko ngo ari bo shingiro ry’ibyiza ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza.
Bwana Mulindwa Prosper wari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa mwalimu wizihirijwe ku rwego rw’Akarere muri Stade Umuganda ahahuriye abarimu bagera ku 3961 baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu, yavuze ko atabona uko ashimira abarimu kuko ngo umurimo bakora wo kurerera Igihugu ari umurimo usaba ubwitange, gushobora no gushoboka. Yongeyeho ko umwanya munini bawumarana n’abana ku buryo ngo ku bufatanye n’ababyeyi, bagira uruhare mu kubaka urubyiruko rushoboye kandi rushobotse rwo mbaraga z’ejo hazaza.
Buri mwaka tariki ya 05 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Muri uyu mwaka ariko siko byagenze mu Rwanda kuko Minisiteri y’Uburezi yawimuriye itariki kubera ibikorwa byihutirwa bitandukanye by’uburezi byahuriranye n’iyo tariki maze ushyirwa kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, ku rwego ry’Igihugu ukaba wizihirijwe muri Intare Conference Arena (i Rusororo) mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, waranzwe no gutanga ibihembo ku barimu ku giti cyabo babaye indashyikirwa ndetse no ku bigo by’amashuri byatsinze neza kurusha ibindi. Uyu munsi wizihijwe bwa mbere taliki ya 05 Ukwakira 1966.







© PHOTOS & VIDEO: AMIZERO TV /DECEMBER, 2023.
1 comment
Ndabona uyu mukobwa akaze rwose !! Nonese ko avuga ko nta mwarimukazi ukibura umugabo nkaba mbona imyaka imyaka itangiye kumucika !! Iby’Isi ni amabanga mwa bantu mwe.