Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, Général Tshiwewe Songesha Christian yagaragaye hafi y’imirongo y’urugamba kuri agise (axe) ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo asa nk’uwitegereza ibice byo hakurya ye bikunze kuberamo urugamba.
Nimero ya mbere mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye mu masaha ya nyuma ya Saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, ari kumwe n’Umuyobozi mushya w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya Ruguru, Lt Gen Fall Sikabwe bareba neza ibirindiro by’umwanzi (M23) mu rwego rwo kureba amayeri bakoresha bakamutsinda.
Général Tshiwewe Songesha Christian yageze mu Mujyi wa Goma (umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru) mu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, aho bivugwa ko ari kugirana inama n’abayobozi b’imitwe itandukanye y’ingabo ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo akabaha amabwiriza akomeye yo kwirukana M23 ikomeje kubabuza ibitotsi.
