Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muri DR Congo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bahuriye muri Kenya mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 mu Murwa Mukuru wa Kenya i Nairobi.

Mu bandi bayitabiriye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbasu Mbadi, uw’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, uw’Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla n’abandi.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteranye mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera kandi uyu muryango ufiteyo ingabo.

Kuva izi ngabo zagera muri RDC, Leta ya Congo ihora mu ndirimbo y’uko zifite inshingano zo kurwana ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Nzeri 2022.

Muri ayo masezerano bigaragara ko izi ngabo zifite intego enye zirimo iyo gutegurira hamwe n’ingabo za leta (FARDC) ibikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ikindi kibazo gikomeye cyari icy’uko inshuro nyinshi ba minisitiri b’ingabo mu bihugu bya EAC bagombaga guhurira mu nama yo kwemeranywa ku nshingano z’uyu mutwe ariko ntibe.

Ubwa mbere yari iteguwe muri Mata iza kwimurwa. Yongeye gushyirwa ku itariki ya 3 Gicurasi i Bujumbura ariko nabwo irasubikwa nk’uko tubikesha Igihe.

Umuyobozi w’izi ngabo, Maj-Gen Alphaxard Kiugu, aherutse gutangaza ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kigikomeye, bityo batangiye gukora ibikorwa byinshi byo kuzenguruka mu mihanda barinda umutekano w’abasivili.

Uku gukaza umutekano ngo bigamije kurinda abasivili bakoresha iyi mihanda banagaruka mu byabo mu gihe ingabo za Leta FARDC na M23 zabaye zitanze agahenge mu ntambara zihanganyemo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hamwe na bagenzi bitabiriye inama i Nairobi muri Kenya/Photo Internet.

Related posts

Colonel Théoneste Bagosora umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Gereza.

N. FLAVIEN

Lt Gen Philémon Irung Yav wayoboraga Sokola 2 yatawe muri yombi azira M23.

N. FLAVIEN

Ku bufatanye na Caritas Kigali, Akarere ka Gakenke kiyemeje kurandura igwingira n’ibindi bibazo mu bana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777