Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Trending News Umutekano

Perezida w’u Burundi mu nkundura yo gushaka ibisubizo byihuse ku mutekano muke wa DR Congo.

Abagaba b’ingabo z’Ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bagiye guhurira mu nama idasanzwe yihutirwa kugira ngo bige ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje iby’iyi nama yatumijweho mu buryo budasanzwe (réunion extra ordinaire), bibicishije mu itangazo byasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022.

Iryo tangazo rya Perezidansi y’u Burundi rivuga ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, usanzwe anayoboye Umuryango wa EAC muri uyu mwaka, yagiranye ibiganiro kuri terefone na bagenzi be bayoboye Ibihugu bigize uwo Muryango, mu kureba uko ikibazo cy’umutekano muke muri DR Congo cyakemuka burundu.

Nyuma y’iyo nama y’abagaba b’ingabo z’Ibihugu bigize EAC igiye kuba igitaraganya, Perezida Ndayishimiye na bagenzi be biyemeje ko nabo bazahura mu nama idasanzwe yiga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nta munsi nyirizina wigeze utangazwa w’igihe izi nama zombi zizabera, gusa ngo zirihutirwa.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryashatse kumenya abayobozi b’Ibihugu bya EAC Perezida Ndayishimiye yahamagaye kuri terefone, rihamagara Alain Diomede Ndayishimiye, Umuvugizi mu biro bya Perezida w’u Burundi ari nawe washyize umukono kuri iryo tangazo, ariko yanga kugira icyo atangaza na kimwe. Yagize ati: “Musome ibiri mu itangazo birahagije”.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kunyuzwa ubutumwa buvuga ko aka M23 kaba kagiye gushoboka kuko ngo ubu noneho Ibihugu nka Kenya, u Burundi n’abandi ngo baba bagiye kuza ku rugamba mu buryo bwa nyabwo. Ibi bakaba banabishingira ku itangazo ry’Igisirikare cya Kenya, KDF ryo kuwa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ritumira abanyamakuru, bakavuga ko ngo azaba ari ukumurika Ingabo zo kuza kurandura burundu M23.

Umutwe wa M23 ugizwe n’abanyecongo bavuga ikinyarwanda, wakomeje kuvuga ko nta bwoba na mba utewe n’izi ngabo za EAC kuko ngo bo (M23) bari ku butaka bw’Igihugu cyabo kandi ibyo barwanira bikaba bisobanutse. Ngo izi ngabo nizishaka kubasagararira bazirwanaho kuko nta handi na hamwe bafite ho kujya.

Guhera tariki 19 ukwezi gushize kwa 10, imirwano ikaze yongeye kwaduka hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo barimo FDLR na Mai Mai, gusa ku rugamba, M23 yigaruriye ibice byinshi hafi no kugera mu Mujyi wa Goma ariko kuri ubu ikaba yarazitiwe n’urukuta rurimo na MONUSCO ku buryo batarenze Rugari.

Ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa yakiriwe na mugenzi we wa DR Congo, Félix Tshisekedi.

Ikarita igaragaza Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yIburasirazuba, EAC.

Related posts

Afurika y’Epfo: Ifungwa rya Jacob Zuma wigeze kuyobora iki gihugu ryateye akaduruvayo

N. FLAVIEN

Abajura bishe bunyamaswa abaturage barenga 200 mu Majyaruguru ya Nigeria.

N. FLAVIEN

Inzira y’Umusaraba: Perezida Evariste Ndayishimiye na Lazarus Chakwela bagaragaye bahetse umusaraba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777