Leta y’u Burusiya yatangaje ko umuyoboro wayo ukoreshwa mu kugeza gaz i Burayi uzwi nka ‘Nord Stream 1’ uzakomeza gufungwa kugeza igihe kitazwi ngo kuko hari ahantu watobotse ukeneye gusanwa.
Ibi Leta y’u Burusiya yabitangaje mu gihe n’ubundi hari hagiye gushira icyumweru uyu muyoboro ufunze ku mpamvu zo kuwusana.
Nubwo u Burusiya buvuga ko ‘Nord Stream 1’ yafunzwe kugira ngo isanwe, byinshi mu Bihugu by’i Burayi bivuga ko atari ko bimeze ko ahubwo ari umugambi w’iki Gihugu wo kubyima gaz ku bushake.
‘Nord Stream 1’ niwo muyoboro mugari ukoreshwa mu kugeza i Burayi gaz iva mu Burusiya, aho mu mwaka ushize wa 2021 wanyujijwemo 35% bya gaz yose u Burusiya bwacuruje kuri uyu mugabane.
Byari biteganyijwe ko ikoreshwa ry’uyu muyoboro rizasubukurwa kuwa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, ariko Ikigo Gazprom cya Leta y’u Burusiya gitanga gaz nyinshi mu Burayi cyaje gutangaza ko bitazakunda.
Mu itangazo Gazprom yashyize hanze, yavuze ko izi mpinduka zatewe n’uko hari ahantu uyu muyobora watobotse mu gace ka Portovaya, bityo ukaba ukeneye gusanwa.
Gazprom ntiyigeze itangaza igihe iyi mirimo izarangirira ngo u Burusiya bwongere kugeza gaz mu Burayi.
Ati: “Mu gihe iki kibazo kitarakemurwa, ibikorwa byo kugeza gaz mu Burayi hakoreshejwe umuyoboro wa Nord Stream bibaye bihagaritswe mu buryo bwuzuye”.
Uyu muyoboro wa Nord Stream wakunze kwifashishwa nk’intwaro mu guhangana k’u Burusiya n’amahanga abushinja guteza intambara muri Ukraine.
Kuva muri Kanama 2022, Gazprom yafashe umwanzuro wo kugabanya gaz inyuzwa muri uyu muyoboro igera kuri 20%.
Nubwo iki gihe iki kigo cyavuze ko byatewe no gusana uyu muyoboro, abahanga bemeza ko iki cyemezo cyari kigamije guhima Abanya-Burayi kugira ngo batabona gaz babika.
Kugeza ubu Ibihugu by’i Burayi bihangayikishijwe n’uburyo bizabona gaz bikoresha cyane ko igera kuri 40% bikenera iva mu Burusiya.
Ibihugu nk’u Budage byo byatangiye guca umuvuno bitangira gukoresha gaz iva mu Buholandi no muri Norway.
Kugeza ubu kandi u Burusiya bwatangiye gukupira gaz Ibihugu by’i Burayi byanze kwishyura mu ma ‘rubles’, aho kuba mu madorali n’Amayero.
U Burusiya bwatangaje iki cyemezo nyuma y’amasaha macye Ibihugu by’i Burayi bitangaje ko bigiye gushyiraho igiciro ntarengwa ku bikomoka kuri peteroli bituruka muri iki Gihugu kugira ngo kibure amafaranga gikoresha mu ntambara ya Ukraine.
Leta y’u Burusiya yaje gutangaza ko iki cyemezo nikiramuka gifashwe, Ibihugu bizacyubahiriza bitazongera guhabwa ibikomoka kuri peteroli.
