Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage ko intambara icyo Gihugu kirwana n’Uburusiya ishobora gukaza umurego mu mpera z’iki cyumweru.
Bavuze ko ibyo bishoboka mu gihe Uburusiya buri mu myiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 77 intsinzi icyo Gihugu cyatahukanye mu ntambara cyarwanaga n’aba Nazi mu Budage. Ni ibirori biba hirya no hino mu Burusiya bikarangwa n’akarasisi ka gisirikare gakomeye.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko biteganijwe ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya azatanga ubutumwa bukarishye ku Bulayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iyo taliki ya 9 uku kwezi kwa gatanu 2022.
Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, ejo kuwa Gatanu yatangaje ko icyo Gihugu nta gahunda gifite yo kurasa intwaro za Nikeleyeri (Nuclear weapons) kuri Ukraine.
Gusa abategetsi bo mu nama ishinzwe umutekano muri Ukraine bavuze ko uyu munsi Uburusiya bwizihizaho intsinzi ushobora kuba uvuze gusuka urusasu kuri Ukraine.

