Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, yakiriye mu Biro bye, Ntare Rushatsi, Antoine Cardinal Kambanda.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Antoine Cardinal Kambanda uri mu Burundi mu ruzinduko rw’akazi, yitabiriye Inama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda n’Uburundi, aherekejwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Nyiricyubahiro Msgr Phillipe Rukamba.
Biteganyijwe ko Cardinal Kambanda asura byinshi mu bikorwa bya Kiliziya Gatolika mu Burundi, ndetse anagirane ikiganiro n’abayobozi bayo ku rwego rw’Igihugu.
Cardinal Kambanda kuva yatorerwa izinshingano na Papa Francis mu mwaka 2020 ni uruzinduko rwa mbere agiriye mu gihugu cy’u Burundi.
