Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino Njyarugamba wa Judo ku Isi ryahagaritse Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, umwe mu bakinnyi b’imena muri uyu mukino, nyuma y’ibitero yagabye ku Gihugu cya Ukraine guhera ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeje gukwirakwiza inkuru zigaragaza ko ingoma ya Putin mu Burusiya ishobora kuba iri mu marembera bitewe n’uko igitero yagabye kuri Ukraine ashobora kuba ataratekereje ku ngaruka za vuba cyangwa iz’igihe kirekire, kikaba gikomeje gutuma inyungu zose zihengamiye ku ruhande rwe cyangwa Igihugu cye zibangamorwa n’uburakari bw’ibihangage n’abatuye mu mpande zose z’Isi.
Abakuru b’Ibihugu by’ibihangange n’Imiryango Mpuzamahanga bahagurutse bamwamagana ndetse banamufatira ibihano bitandukanye mu bukungu, ikoranabuhanga, ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Ku rundi ruhande, abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagiye bikusanyiriza kumwamagana bagaragaza uburakari budasanzwe bw’umuyobozi watinyuze kugaba ibitero ku kindi gihugu mu kinyejana cya 21.
Abaturage batari bacye mu Burusiya nabo bagaragaje ko batari ku ruhande rw’icyemezo cy’umuyobozi wabo cyo gutera ikindi Gihugu, babigaragariza mu myigaragambyo no mu nyandiko zihamagarira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora mu maguru mashya.
