Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Wisdom Schools nyambere mu kurera abana baminuriza mu mashuri akomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ishuri mpuzamahanga ryamamaye kubera uburezi n’uburere ritanga, Wisdom Schools, rikomeje kwishimira ibyagezweho biturutse ku miyoborere myiza y’Igihugu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ndetse n’umuhate no gushyira hamwe biranga abakozi n’abanyeshuri, ibi bikaba bituma Wisdom Schools isigaye yohereza umubare munini w’abarirangizamo bakajya kuminuriza mu mashuri makuru akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi.

Mu birori byo gusoza umwaka ndetse no kwishimira ibyagezweho ku banyeshuri basoza ibyiciro bitandukanye byabaye ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, hashimwe abanyeshuri barangije amashuri y’inshuke (Nursery), amashuri abanza (Primary) n’amashuri yisumbuye (Secondary), basabwa guhatanira amahirwe bagenewe yo kwiga muri amwe mu mashuri makuru na Kaminuza zikomeye ku rwego rw’Isi.

Mu byishimo biterwa no kwigirira icyizere, bamwe mu banyeshuri ba Wisdom Schools bavuga ko uburezi n’uburere bahabwa bibemerera gutsindira aya mahirwe, bakemeza ko bagomba gukora cyane kugira ngo bazayigemo ubumenyi bahakura babugarure ku ivuko maze nabo batange umusanzu wo kwiyubakira u Rwanda rurusheho gutera imbere.

Usanase Anela Odreille na Irakoze James ni bamwe mu banyeshuri barangirije muri Wisdom Schools. Bahuriza ku burezi ntagereranywa butangirwa muri iri shuri. “Ubumenyi dukura hano burahagije kugirango aya mahirwe yo kujya kwiga muri izo kaminuza tuyabone, hari ingero nyinshi kuko hari bakuru bacu barangije aha bagiye kwiga muri USA, u Bushinwa n’ahandi hakomeye ku Isi. Hari amahirwe twasezeranyijwe yo kwiga hanze muri Kaminuza zikomeye ku Isi, twatangiye kubisaba (Application) kugira ngo tubyemererwe kandi bizashoboka, intego ni imwe ni ukuvoma ubumenyi buteye imbere, tukagaruka tubukoresha mu kubaka u Rwanda ruteye imbere nk’uko bihora mu nzozi zacu”.

Perezida w’ababyeyi barerera muri Wisdom School Musanze, bwana Karangwa Timothée, yemeza ko nk’ababyeyi baharerera, batewe ishema n’uburezi n’uburere buhabwa abana babo, by’akarusho bagashimishwa n’amahirwe adasanzwe bahabwa yo kuvoma ubumenyi bwisumbuye mu bindi bihugu byo mu mahanga ya hafi n’aya kure, magingo aya ngo abiga mu mashuri yisumbuye bakaba baratangiye gusaba kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubwongereza, Australia n’ahandi.

Mwalimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom Schools, avuga ko bamaze amezi atandatu bemerewe kohereza abanyeshuri babo mu mashuri makuru na Kaminuza zikomeye ku Isi, ndetse ngo bakaba baramaze no guhabwa umubare w’ibanga (Code) abanyeshuri bakaba baratangiye kubisaba, ibyo yemeza ko bagezeho kubera uburezi bwiza buri ku rwego mpuzamahanga butangirwa muri Wisdom Schools, ishuri rimaze kwandika amateka atari aya buri wese.

Ati: “Tumaze amezi atandatu twemerewe n’Umuryango w’Abanyamerika ‘College Board’ umaze imyaka 120 uhuza amashuri makuru na za Kaminuza zikomeye hirya no hino ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ubu abo mu wa Gatandatu mu mashuri yisumbuye batangiye gusaba kuyigamo, kode yacu ni 392605, iyo bakubajije bashyiramo iyi kode bakabona ari WISDOM nta kindi bakubaza usibye amanota, basanga ari meza banaguha buruse kandi bazazibona kuko ibyo biga biri ku rwego mpuzamahanga”.

Kugirango Wisdom Schools bemererwe kwinjira muri uyu muryango mpuzamahanga w’abanyamerika uhuza amashuri makuru na Kaminuza zikomeye ku Isi ndetse n’amashuri yisumbuye, ‘College Board’, habanje imyaka itatu yo gusuzuma ubumenyi butangirwa muri Wisdom Schools, bamaze kubona ko ari mpuzamahanga babemerera kujya bakira abanyeshuri babo mu mashuri makuru na Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada ndetse n’Ubwongereza.

Wisdom Schools ni urukomatane rw’amashami yibarutswe na Wisdom School Musanze, ikaba imaze imyaka igera kuri 15 ishimira abanyeshuri barangiza mu byiciro bitandukanye ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu. Mu mashuri y’inshuke (Nursery), hamaze kurangiza abanyeshuri 1015, mu mashuri abanza(Primary) ni 3025, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O’ Level ) ni 200, bose bakaba baroherejwe mu bigo byiza bya Leta (Schools of excellence) mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’ Level) nk’icyiriro gitangiye vuba, ho hamaze kurangiza abanyeshuri 18 bakomezereza mu mashuri agezweho ku rwego mpuzamahanga.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda aherutse gusura Wisdom Schools abemerera ubufatanye busesuye.
Bamwe mu banyeshuri barangije ibyiciro bitandukanye muri Wisdom Schools mu mwambaro wabugenewe.
Abanyeshuri ba Wisdom Schools ni intangarugero mu mitsindire, ibibahesha kwiga mu mashuri akomeye yo mu bihugu bikomeye ku Isi.

Yanditswe na Mahoro Laeti /WWW.AMIZERO.RW / Musanze.

Related posts

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

N. FLAVIEN

Imirwano ikomeye yongeye kubura mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777