Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Wa musirikare wa DR Congo wiciwe ku mupaka w’u Rwanda yashyinguwe nk’intwari [AMAFOTO].

Sgt Mokili Kingombe Bebe wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC wiciwe ku mupaka muto uzwi nka Petite barriere uhuza u Rwanda na DRC, ubwo yageragezaga kurasa abashinzwe kurinda umupaka, yashyinguwe nk’intwari kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022.

Sgt Mokili Kingombe Bebe, yavutse tariki 07 Nzeri 1985, apfa tariki 17 Kamena 2022. Yapfuye ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka, mu rwego rwo kwitabara nawe araswa mu mutwe ahita agwa aho, mu ntera nk’iya metero 25 winjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Yarenze urugabano rw’ibihugu byombi yivovota ko agiye guhorera ingabo z’Igihugu cye zaguye mu mirwano na M23 muri Bunagana, ndetse ngo akaba yaravugaga ko agiye kumaraho abatutsi. Ni umwe mu bavugaga ko M23 ifashwa n’u Rwanda bityo ko na we akwiriye kwihorera.

Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, i Goma habereye umuhango wo kumuha icyubahiro. Abasirikare bagenzi be bamukoreye akarasisi, bamuterera amasaluti mu kugaragaza ko yapfuye gitwari.

Ibikorwa nk’ibyo bishimangira uruhande igisirikare cya RDC, FARDC cyafashe rwo kumvikanisha ko u Rwanda arirwo shingiro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC. Abasesenguzi banavuga ko kuba igisirikare kibibona gutyo, bishobora kongera ibikorwa by’ubushotoranyi mu nkengero z’umupaka n’ubwo bisa nk’ibigoranye kubera uburyo inkiko z’u Rwanda zirinzwe n’abakomando batojwe neza kandi bazi neza icyo ‘gukunda Igihugu bivuze’.

Ku ifoto ye hari handitse amagambo amushimira ku bikorwa by’ubutwari yakoze.
Umurambo we watwawe mu cyubahiro cya gisirikare nk’intwari y’Igihugu.
Yahawe icyubahiro gihabwa abasirikare baguye ku rugamba, ku murambo we hashyirwa ibendera ry’Igihugu.

Related posts

Imipaka yo ku butaka yafunguwe, amasaha y’ingendo asubizwa kuri 24 nk’uko byahoze.

N. FLAVIEN

Israel ku ntambwe ya nyuma mu kugaba ibitero bikaze ku ntwaro kirimbuzi za Iran.

N. FLAVIEN

Icyo Leta y’u Rwanda yavuze ku mafoto ya drone ashinja RDF kwinjira muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777