Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Volleyball: u Rwanda rwatoranijwe kwakira irushanwa ry’Afurika rya 2021

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa volleyball muri Afurika (CAVB) kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 yemeje u Rwanda nk’igihugu kizakira irushanwa ry’Afurika ry’umukino w’intoki wa volleyball rya 2021 mu cyiciro cy’abagabo ndetse no mu cyiciro cy’abari n’abategarugori.

Mu ibaruwa iyi mpuzamashyirahamwe yandikiye ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa volleyball mu Rwanda, bagize bati: “Tunejejwe no kubamenyesha ko Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley ball mu Rwanda ariryo rihawe uburenganzira bwo kwakira irushanwa ry’Afurika rya volleyball ry’umwaka wa 2021, haba mu bagabo ndetse no mu bari n’abategarugori. Muri ibyo byiciro byombi kandi, iri rushanwa niryo rizagena abazitabira igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa volleyball cya 2022 (2022 FIVB World Championship).

Muri iyi baruwa kandi, impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa volleyball muri Afurika yasabye ibihugu bifite gahunda yo kuzitabira kuba byarangije kwiyandikisha bitarenze tariki ya 6 Kanama.

Ku mpuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Volleyball muri Afurika, basigaranye inshingano yo kugaragaza ingengabihe yuzuye y’iri rushanwa ndetse n’uko amakipe azagenda ahura. Urutonde ntakuka rw’amakipe azitabira iri rushanwa ruzamenyekana tariki ya 22 Kanama, kuko ari nayo tariki amakipe azaba yariyandikishije asabwa kuba yarangije kumenyekanisha ko azaza koko.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 5 Nzeri rikarangira tariki ya 20 Nzeri 2021 ribaye irya gatatu mu marushanwa mpuzamahanga akomeye mu mukino wa volleyball u Rwanda rwakiriye. Mu yandi marushanwa u Rwanda rwakiriye harimo Beach Volleyball World Tour Star One yabaye muri 2019 ndetse na Beach Volleyball World Tour Star Two yabaye mu kwezi gushize. Aya marushanwa yombi yabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye Lt Gen Mubarakh Muganga ku ipeti rya General.

N. FLAVIEN

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ikinamico ya FARDC ku musirikare wiswe umunyarwanda.

KALISA

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777