Abatuye mu mujyi wa Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira ihuriro AFC/M23 rimaze icyumweru riwugenzura.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025, nyuma y’amasaha make AFC/M23 itangaje ko iteganya kuva muri uyu mujyi yari imazemo icyumweru, kugira ngo ibiganiro biyihuza na Leta ya RDC bikomeze mu bwumvikane.
Abaturage bo muri Uvira bagaragaye muri uyu mujyi baririmba indirimbo zisingiza abarwanyi ba AFC/M23 bayobowe na Gen Maj Sultani Makenga.
AFC/M23 yatangaje ko mu gihe yava mu mujyi wa Uvira, nta ngabo zigomba kuwinjiramo kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikwiye kubungabunga umutekano w’abahatuye.
Umuyobozi w’ibiro bya Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Yannick Tshisola, yatangaje ko kuva muri Uvira bidasobanuye gusubiza ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo uyu mujyi.


