Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Uburezi Ubushakashatsi Ubuzima

Urugerero rw’Inkomezabigwi 10/2022-2023 rwinjirije Igihugu agera kuri Miliyari 20 Frw.

Ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2022 muri gahunda y’urugerero, byatwaye agera kuri Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda hirya no hino mu Turere twose tugize Igihugu mu bikorwa byamaze amezi hafi ane.

Urugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 10, rwatangiye ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, hirya no hino mu Mirenge igize Uturere tw’u Rwanda, rugizwe n’abanyeshuri basoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2021/2022 bagera ku 71150, igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, rwasojwe ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, rwinjirije Igihugu amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 20.

Mu gutangiza uru rugerero ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye Urugerero mu mateka y’Abanyarwanda mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, uburyo kubura indangagaciro z’umuco byasenye Igihugu n’uburyo kugira politiki ishingiye ku muco nyarwanda byongeye kugarura izo ndangagaciro muri bene kanyarwanda.

Mu ijambo rye, Dr Bizimana yibukije Intore ko Urugerero ari gahunda y’Igihugu yihitiwemo n’abanyarwanda, binyuze mu Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Intego y’Inkomezabigwi 10 ikaba ari “Duhamye umuco w’Ubutore ku rugerero, twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda”.

Ubwo uru rugerero rwasozwaga ku rwego rw’Igihugu, ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, hahembwe Uturere dutanu twahize utundi mu Gihugu ari two Gakenke yo mu Ntara y’Amajyaruguru yabaye iya mbere, Kamonyi yo mu Majyepfo iba iya kabiri, Karongi yo mu Burengerazuba iba iya gatatu, Gatsibo yo mu Burasirazuba iba iya kane, mu gihe Kicukiro yo mu Mujyi wa Kigali yaje ku mwanya wa gatanu.

Uko Uturere dutanu twa mbere twinjije amafaranga hakurikijwe ibikorwa byakozwe /Source MINUBUMWE.

Mu bihembo byatanzwe, harimo ibikombe, Seritifika (Certificates) z’ishimwe ndetse n’inka y’ubumanzi (imbyeyi n’iyayo) yahawe Akarere ka Gakenke mu rwego rwo gukomeza umuco mwiza wo gushimira abakora neza bagamije iterambere ry’umuturage ari naryo riganisha ku iterambere rirambye ry’Igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere imikorere (Executive Director/Research and Policy Development) muri MINUBUMWE, Mugabowagahunde Maurice witabiriwe umuhango wo gusoza Urugerero rw’Inkomezabigwi 10/2022-2023 ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gakenke, yashimye cyane ibyakozwe n’izi ntore, avuga ko u Rwanda ruzatezwa imbere n’amaboko y’abana barwo, aduhamiriza ko uru rugerero rwinjirije Igihugu agera kuri Miliyari hafi 20.

Umukecuru Bukobwa w’imyaka 88 y’amavuko wo mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, umwe mu bubakiwe inzu akanagabirwa inka yo kumukamirwa, aganira na WWW.AMIZERO.RW, yavuzeko atabona amagambo abivugamo kuko ngo yari yaramaze gufatwa n’ubwihebe.

Yagize ati: “Ni ukuri n’ubwo ndi mu myaka y’ubukecuru, nari naramaze kwiheba numva ko ubuzima bwandangiranye ariko ubu ndumva nongeye kuba muto. Munshimire umusaza Perezida Kagame mumubwire ko ntagipfuye kuko yampaye ubuzima”.

Ibi kandi bishimangirwa na Mukakirenga na Nyirandikubwimana bo mu Murenge wa Gakenke, bahawe inzuru ebyiri muri imwe (Two in one house) bemezako ubuzima bari babayemo bwari buteye agahinda kuko kuva bamenya ubwenge bisanze mu buzima bwo gucumbika gusa kuko nta hantu na hamwe bashoboraga gukinga umusaya.

Bati: “Ababyeyi bacu bishwe n’abacengezi hariya ku Karere barangije baranabatwika. Kuva icyo gihe twabuze epfo na ruguru, dutangira guca inshuro kuko byose byari byaturangiranye. Uyu munsi dusubijwe agaciro kubera ibikorwa byiza by’uru rubyiruko rwakoze muri gahunda y’urugerero, tubonye inzu kandi nziza”.

Uko Uturere dutanu twa mbere mu Gihugu twakurikiranye / Source MINUBUMWE.

Mu gutondeka Uturere, hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo:
– Uruhare rw’abayobozi n’abafatanyabikorwa.
– Ubwitabire bw’intore mu bikorwa by’urugerero umunsi ku munsi
– Agaciro k’ibikorwa byakozwe hakurikijwe uburambe bwabyo.

Ibikorwa bitandukanye byakozwe hirya no hino mu Gihugu birimo: kurwanya isuri, kubakira amacumbi abatishoboye, kububakira uturima tw’igikoni, kubungabunga isuku, kubaka ubwiherero no gukora amasuku ku nzu zituzuye neza.

N’ubwo abarangije ayisumbuye umwaka ushize bagera ku 71150, ababashije kurangiza uru rugerero bangana na 55%, bivuze abagera ku 39132, ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo abagiye babona akazi, abagiye bajya mu bindi Bihugu n’izindi mpamvu zitandukanye zatumye batabasha gukomeza.

Mu bikorwa by’urugerero muri Karongi habayemo no kugeza amazi meza ku baturage batayagiraga.
Mu Mujyi wa Kigali bakoze application izajya ibafasha kugenzura ibikorwa by’urugerero.
Mu Burasirazuba hahembwe Akarere ka Gatsibo.
Muri Kamonyi hakozwe ibibuga by’imyidagaduro.
Mu Ntara y’Iburengerazuba hahembwe Akarere ka Karongi
Inzu yahawe umukecuru Bukobwa w’imyaka 88 mu Murenge wa Nemba/Photo Amizero.rw
Itorero AMIZERO ryo kuri ES Karuganda mu muhango wo gusoza ku rwego rw’Igihugu/Photo Amizero.rw
Inka y’ubumanzi yagabiwe Akarere ka Gakenke kabaye aka mbere mu Gihugu.

Related posts

Isinzi ry’abantu bitabiriye Misa ya Nyirubutungane Papa Francisiko i Kinshasa.

N. FLAVIEN

Hezbollah yongeye kurasa ibisasu byinshi ku butaka bwa Israel.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yahishuye ko u Rwanda rwiteguye guha isomo uwashaka kurugirira nabi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777