Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Ubuzima

Umwana uvutse mu Bushinwa azajya agenerwa agera ku $1,500 kugera ku myaka itatu.

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa guhera ku 3,600 Yuan (ni 500$ cyangwa arenga 700,000Frw) ku mwaka kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu mu muhate mushya wa Leta wo gushishikariza abantu kubyara.

Urugero rw’imbyaro muri iki gihugu rumaze igihe rumanuka, yewe na nyuma y’imyaka hafi 10 ishize Leta ya gikomuniste ikuyeho itegeko ryo kubyara umwana umwe. Ayo mafaranga azafasha imiryango igera kuri miliyoni 20 mu kurera abana, nk’uko ikinyamakuru cya Leta kibivuga.

Intara nyinshi mu Bushinwa zatangiye gutanga ayo mafaranga mu gushishikariza abantu kubyara kurushaho mu gihe iki gihugu cy’ubukungu bwa kabiri bukomeye ku Isi cyugarijwe no kugabanuka kw’imbyaro. Iyi politike yo guha imiryango amafaranga yatangajwe ku wa mbere, izaha ababyeyi kugeza ku 10,800 yuan (1,500$ agera kuri miliyoni 2,1 Frw) ku mwana, bitewe n’Akarere.

Iyi politike izatangira gushyirwa mu bikorwa babaze guhera ku ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ikinyamakuru cya Leta CCTV kibivuga. Imiryango ifite abana bavutse hagati ya 2022 na 2024 na yo ishobora gusaba guhabwa igice kuri ayo mafaranga.

Ibi bikurikiye imihate itandukanye ya leta yo kuzamura imbyaro mu Bushinwa. Mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe), umujyi wa Hohhot uri mu majyaruguru y’u Bushinwa, watangiye guha abawutuye 100,000 yuan (miliyoni zigera kuri 20Frw) ku mwana, ku bafite nibura abana batatu.

Shenyang, umujyi uri mu burasirazuba bwa Beijing, uha buri muryango 500 yuan (100,000Frw) ku mwana ku kwezi, ku miryango ifite umwana wa gatatu uri munsi y’imyaka itatu. Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru Beijing wasabye Leta z’intara gutegura imishinga y’uburyo amashuri y’ibanze atangira kuba ubuntu.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bihenze kubamo ku Isi igihe ufite abana, nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bw’ikigo Population Research Institute gikorera mu Bushinwa. Kurera umwana kugera agize imyaka 17 mu Bushinwa bisaba ikigereranyo cya $75,700 (miliyoni zisaga 110 Frw), nk’uko ubwo bushakashatsi bubivuga.

Muri Mutarama 2025, abategetsi b’iki gihugu batangaje ko umubare w’abagituye wagabanutse ku nshuro ya gatatu wikurikiranya mu 2024. Mu 2024 mu Bushinwa havutse abana miliyoni 9.54 nk’uko bivugwa n’ikigo cya Leta cy’ibarurishamibare.

Uwo mubare warimo kwiyongera guto ugereranyije n’umwaka ushize ariko abatuye iki gihugu muri rusange bo bakomeje kugabanuka. Abaturage miliyari 1.4 b’u Bushinwa barimo gusaza vuba, bikongera igitutu ku kibazo cyo kugabanuka kw’imbyaro nk’uko tubikesha BBC.

Related posts

Perezida Kagame ari gusura abaturage bo muri Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza[Amafoto].

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi.

N. FLAVIEN

Musanze: Pasiteri yafatiwe mu cyuho yihengekanye umugore w’abandi mu macumbi rusange.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777