Amizero
Ahabanza Amakuru

Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze ishimwe kuri rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yahaye ishimwe rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi witwa Christelle Kwizera. Ni ishimwe ritangwa umunsi ku munsi ku bakoreraushake batuye mu bihugu bihuriye mu muryango wa Commenwealth bageze ku bikorwa by’indshyikirwa mu gusubiza ibibazo biri mu muryango mugari.

Christelle Kwizera w’imyaka 26 yashinze umuryango Water Acces Rwanda muri 2014. Uyu muryango utegamiye kuri Leta uharanira ku kugeza amazi meza ku batuye icyaro, aho kugeza ubu barenga 100,000 mu bice bitandukanye aribo bahabwa amazi binyuze ku mavomo 95.

Avuga kuri iki gihembo yahawe, Christelle Kwizera yagarutse ku buryo muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 aribwo isi ikeneye amazi kurusha ibindi bihe.

Yagize ati: “Ntewe ishema cyane no guhabwa iki gihembo. Kuva mu mwaka ushize, gukomeza gukora ibikorwa byacu byaragoranye ariko ntitwatezutse kuko byari ingenzi. Isi ihanganye n’ikibazo cy’isuku nke kandi mu bice by’icyaro, ibikorwa nko gukaraba intoki ndetse no guhana intera ntabwo bishoboka mu gihe abaturage badafite amazi meza.”

Muri rusange, abagore b’Abanyafurika batakaza amasaha miliyoni 200 mu rwego rwo gushaka amazi meza, Kwizera akavuga ko ibi bibadindiza mu rindi terambere kuko amazi yakabaye ari hafi yabo, ku buryo umwanya bakoresha bayashaka bawubyaza umusaruro ufatika, ashimangira ko umuryango we ufite intumbero yo kugeza amazi ku bantu benshi bashoboka.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko igihembo Kwizera yabonye gishingiye ku ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Nk’umuntu watangije Water Access Rwanda, Kwizera yagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 100, kandi yerekanye ubushake bwo kuzamura ubushobozi bwa bagenzi be.”

Si ubwa mbere Christelle Kwizera ashimwe mu ruhando mpuzamahanga kuko mu mpera z’umwaka ushize yahawe igihembo cyitwa Cisco Youth Leadership Award gitangwa n’umuryango Global Citizen, gihabwa urubyiruko rwakoze imishinga yihutisha isi mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Related posts

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barezwe n’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

N. FLAVIEN

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

N. FLAVIEN

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri: Amasaha yo guhagarika ingendo yahindutse

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777