Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga amukura ku ipeti rya Colonel amushyira ku rya Brigadier General, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Iri tangazo rya RDF rigaragaza ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga yakuwe ku ipeti rya Colonel agashyirwa ku rya Brigadier General. Muri Kamena 2021 nibwo Ronald Rwivanga yazamuwe ku ipeti rya Lt Colonel agirwa Colonel. Mu Ukuboza 2020 yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.


