Duheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Ingabo za Congo, FARDC zikomeje gusumbya imbaraga na M23, ibi bikaba byaratumye zamburwa Rutshuru ndetse na Kiwanja zari zahungiyemo tukaba twari twababwiyeko zayirukanywemo, isaha ku isaha M23 yayinjiramo, amakuru yabaye impamo M23 ubu ni yo igenzura Umujyi wa Kiwanja.
Abantu batatu baba i Kiwanja babwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, ko indege zitagira abazitwara zizwi nka drones z’abarwanyi ba M23, zinjiye mu Mujyi nta nkomyi, nyuma y’uko humvikanye igihe gito urusaku rw’amasasu. Ikigo gikurikirana iby’umutekano mu Ntara ya Kivu cyanditse kuri twitter ko amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
Amakuru ava mu bantu batandukanye bahatuye ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yemeje ko M23 yafashe Umujyi wa Kiwanja mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022. Ifatwa rya Kiwanja ryaciye igikuba kuko Intara ya Kivu ya Ruguru isa nk’iyacitsemo kabiri bitewe n’uko umihanda munini ugera mu murwa mukuru wa Kivu ya rugugu, Goma utakiri nyabagendwa.
Ingabo za Leta ya DR Congo zari zirinze uyu Mujyi zawuvuyemo umunsi umwe mbere yaho, nk’uko abaturage babivuga. Aba basirikare ba Congo bakunze kumvikana bavuga ko mu bihe bya vuba bakoresheje uburyo bwo kuva mu turere dutuwe, bajyana imirwano kure y’imijyi mu rwego rwo kurinda abasivili, ibintu bitemewe na bose kuko ngo ibyo ari uguhunga urugamba, ibi bikanemezwa n’ifungwa ritunguranye ry’abayobozi n’Ingabo mu bice byafashwe.
Umudepite wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Saidi Balikwisha Emil, mu butumwa kuri WhatsApp yagize ati: “Kiwanja ifite akamaro kanini, ifungurira amarembo Goma”. Kuva i Kiwanja ujya i Goma harimo ibirometero 72.
Yaba Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo z’Igihugu, FARDC yaba na Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya Kivu ya Ruguru, nta n’umwe wahise yitaba telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bwanditse ubwo bari basabwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, kugira icyo batangaza.
Kuba bivugwa ko M23 iri kwifashisha drones, biri mu byaba biri gutera ubwoba cyane abasirikare ba Leta kuko aho M23 igeze hose aba basirikare bahanyanyaza ariko bikarangira bananiwe.
Nta gitangaza kubona aho bakoresha drones ku rugamba, gusa ni igitangaza kubona umutwe w’inyeshyamba nka M23 ukoresha drones kuko zisaba ubuhanga ndetse zigakenera n’ikoranabuhanga, ibintu byerekana ko M23 yaba iri ku rundi rwego nk’uko byagiye byemezwa n’abatandukanye barimo na MONUSCO yemeje ko M23 iyirusha ibikoresho bigezweho.
Utu tutege tutagira abapilote tuzwi nka drones, dushobora kwifashishwa ku rugamba, tugakoreshwa imirimo itandukanye bitewe n’igikoresho wadushyizeho. Dushobora kwifashishwa mu butasi, dufata amashusho y’aho umwanzi aherereye ndetse dushobora no kurasa mu gihe wagashyizeho igikoresho gishobora kurasa.




1 comment
Hhhhh M23 niyubahwe na drone c ndumiwe kbs