Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Umutwe wa M23 uravugwaho gukoresha drones mu rugamba uhanganyemo na FARDC.

Duheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Ingabo za Congo, FARDC zikomeje gusumbya imbaraga na M23, ibi bikaba byaratumye zamburwa Rutshuru ndetse na Kiwanja zari zahungiyemo tukaba twari twababwiyeko zayirukanywemo, isaha ku isaha M23 yayinjiramo, amakuru yabaye impamo M23 ubu ni yo igenzura Umujyi wa Kiwanja.

Abantu batatu baba i Kiwanja babwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, ko indege zitagira abazitwara zizwi nka drones z’abarwanyi ba M23, zinjiye mu Mujyi nta nkomyi, nyuma y’uko humvikanye igihe gito urusaku rw’amasasu. Ikigo gikurikirana iby’umutekano mu Ntara ya Kivu cyanditse kuri twitter ko amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru ava mu bantu batandukanye bahatuye ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yemeje ko M23 yafashe Umujyi wa Kiwanja mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022. Ifatwa rya Kiwanja ryaciye igikuba kuko Intara ya Kivu ya Ruguru isa nk’iyacitsemo kabiri bitewe n’uko umihanda munini ugera mu murwa mukuru wa Kivu ya rugugu, Goma utakiri nyabagendwa.

Ingabo za Leta ya DR Congo zari zirinze uyu Mujyi zawuvuyemo umunsi umwe mbere yaho, nk’uko abaturage babivuga. Aba basirikare ba Congo bakunze kumvikana bavuga ko mu bihe bya vuba bakoresheje uburyo bwo kuva mu turere dutuwe, bajyana imirwano kure y’imijyi mu rwego rwo kurinda abasivili, ibintu bitemewe na bose kuko ngo ibyo ari uguhunga urugamba, ibi bikanemezwa n’ifungwa ritunguranye ry’abayobozi n’Ingabo mu bice byafashwe.

Umudepite wo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Saidi Balikwisha Emil, mu butumwa kuri WhatsApp yagize ati: “Kiwanja ifite akamaro kanini, ifungurira amarembo Goma”. Kuva i Kiwanja ujya i Goma harimo ibirometero 72.

Yaba Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo z’Igihugu, FARDC yaba na Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya Kivu ya Ruguru, nta n’umwe wahise yitaba telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bwanditse ubwo bari basabwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, kugira icyo batangaza.

Kuba bivugwa ko M23 iri kwifashisha drones, biri mu byaba biri gutera ubwoba cyane abasirikare ba Leta kuko aho M23 igeze hose aba basirikare bahanyanyaza ariko bikarangira bananiwe.

Nta gitangaza kubona aho bakoresha drones ku rugamba, gusa ni igitangaza kubona umutwe w’inyeshyamba nka M23 ukoresha drones kuko zisaba ubuhanga ndetse zigakenera n’ikoranabuhanga, ibintu byerekana ko M23 yaba iri ku rundi rwego nk’uko byagiye byemezwa n’abatandukanye barimo na MONUSCO yemeje ko M23 iyirusha ibikoresho bigezweho.

Utu tutege tutagira abapilote tuzwi nka drones, dushobora kwifashishwa ku rugamba, tugakoreshwa imirimo itandukanye bitewe n’igikoresho wadushyizeho. Dushobora kwifashishwa mu butasi, dufata amashusho y’aho umwanzi aherereye ndetse dushobora no kurasa mu gihe wagashyizeho igikoresho gishobora kurasa.

Abarwanyi ba M23 bari kwifashisha ibikoresho bigezweho ndetse unabarebye ubonako ari abasirikare batojwe.
Aka kadege gakoreshwa n’ingabo za Israel kambitswe imbunda karasa kadahusha kandi kari kugenda.

 

Related posts

U Rwanda rwashyikirije ku mugaragaro u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Imirimo yo kubaka inzu ndende mu Rwanda ‘Kigali Green Complex’ igiye gutangira.

N. FLAVIEN

DR Congo: Sukhoi-25 zaguzwe akayabo zafashije FARDC kwikora mu nda.

N. FLAVIEN

1 comment

Dusengumuremyi noah October 30, 2022 at 12:00 PM

Hhhhh M23 niyubahwe na drone c ndumiwe kbs

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777