Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Umupolisi mukuru wasabye abatuye Goma gufata imipanga bakarwanya ‘M23’ yamaganwe.

Umupolisi mukuru mu Ntara ya Kivu ya ruguru yumvikanye abwira akarasisi k’abapolisi kubwira abaturage gufata ibikoresho gakondo nk’imipanga bakarwanya abanzi b’Igihugu bashaka gutera Umujyi wa Goma.

Video ye avuga ibyo yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga abanyecongo benshi bayigarukaho, bamwe bamukomera mu mashyi bamushyigikiye, abandi bamunenga bikomeye bavuga ko abiba urwango rushobora gukurura akaga mu karere.

Ni mu gihe ingabo za Leta zihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano iri kubera mu birometero nka  20 mu nkengero z’Umujyi wa Goma. Kuri uyu wa kane imirwano ikomeye yakomeje, ibi nibyo bitero bikomeye M23 igabye kuva mu 2012 ubwo yigaruriraga Umujyi wa Goma by’igihe gitoya.

Mu rurimi rw’Ilingala, abwira abapolisi benshi ku karasisi, Uyu mupolisi mukuru agira ati: “Mubwire n’abagore, n’abahungu banyu bose ko iyi ntambara ku mwanzi ari iya rubanda…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda…gutyo tuzabona niba bazabasha kwica abaturage bose. Tugomba kurinda Umujyi wacu”.

Hari abagaragaje ko amagambo y’uyu mupolisi ashobora gutera kwibasirwa kw’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda mu gihe abategetsi bavuga ko M23 irimo gufashwa na Leta y’u Rwanda. Kuri Twitter, umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko amagambo y’urwango no guhamagarira abantu gufata imipanga “ateye inkeke zikomeye kandi akwiye gucibwa”.

Ati: “Guverineri wa gisirikare [wa Kivu ya ruguru] yahamagawe ngo asubize ku murongo uriya mupolisi.” Yongeraho ko amagambo nk’ariya ari ayo “kwamaganwa no guhanwa”.

M23 nayo yasohoye itangazo yamagana “amagambo ahamagarira urwango” y’uriya mupolisi, ivuga ko uyu ari umupolisi w’ipeti rya Commissaire divisionnaire adjoint, ko yayavuze kuwa gatatu tariki 25 Gicurasi.

Aya magambo y’urwango akomeje kuvugwa mu gihe abategetsi ba gisivile na gisirikare muri DR Congo bongeye gushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Kuwa gatatu, nyuma y’inama ya minisitiri w’intebe, abakuru b’ingabo na polisi i Kinshasa, biga ku mirwano muri Kivu ya ruguru, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ati:

“Dushingiye ku byo dufite biva ku rubuga [rw’intambara] biraboneka ko rwose hari ugucyeka gukomeye k’ubufasha bwaba bwarahawe M23 buvuye ku Rwanda”. Yongeyeho ko ibyo babigejeje ku itsinda ry’akarere ry’ubugenzuzi mu by’umutekano kandi ko “umukuru w’iryo tsinda muri aka kanya ari i Kigali ngo abereke ibyo bimenyetso.”

U Rwanda ruvuga ko ibyo rushinjwa n’abategetsi ba DR Congo ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ngo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bireba abanyecongo ubwabo.

Related posts

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutazatatira igihango rwagiranye na Perezida Paul Kagame.

N. FLAVIEN

Rutshuru: Lt Gen Ndima uyobora Kivu ya Ruguru yariye iminwa ubwo yari abajijwe kuri M23.

N. FLAVIEN

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777