Umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda Dennis Onyango yasigiye agahinda kenshi abakunzi b’imisambi ya Uganda, ubwo yasezeye mu ikipe y’Igihugu yari amazemo imyaka 15.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mata 2021 nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’isezera rya kizigenza, umunyabigwi, inkingi ya mwamba akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda ‘Uganda craines’, Dennis Onyango.
Nyuma y’imyaka 15 yose ahagararira igihugu cye mu marushanwa atandukanye imisambi ya Uganda yagiye yitabira, umunyabigwi Dennis Onyango yasezeye muri iyi kipe bikora ku mitima ya benshi mu bakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe y’igihugu.
Mu butumwa yoherereje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu, guturuka aho atuye Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo yagize ati: “Bwana Muyobozi, Nejejwe no kubamenyesha ko nsezeye ku mirimo yo guhagararira igihugu cyanjye mu misambi ya Uganda. Byari iby’igiciro cyinshi gukorana nayo kandi nzakomeza kuzirikana byinshi nungukiye muri iyi kipe impora ku mutima. Ni igihe cyiza ngo nsezere kuri izi nshingano kugirango mutegure n’abazansimbura mu bikorwa bitandukanye ikipe y’igihugu yitegura mu minsi iri imbere“.

Isezera ry’uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ryasize agahinda ku mitima ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu ndetse yewe n’abakinnyi bagenzi be mu Misambi ya Uganda.
Muzamiru Mutyaba bakinanye muri Uganda Craines ubu akaba akinira Express yayize ati: “Warakoze ntwari, umuyobozi ndetse ukaba n’icyitegererezo kuri twebwe abatoya twagusanze muri iyi kipe y’igihugu. Ibikorwa byawe ntibizibagirana. Tukwifurije ibyiza aho uri no mu bindi bikorwa by’umupira w’amaguru nyuma yo gusezera muri iyi kipe y’igihugu cyacu“.

Impano idasanzwe mu misambi ya Uganda Allan Okello kuri ubu ukinira ikipe ya AC Paradu yo mu gihugu cya Algeria we asanga numero 18 yambarwaga na Dennis Onyango yagakwiriye kubikwa ntizongere kwambarwa ukundi. Yagize ati: “Kapiteni, muyobozi wanjye amazina ntiyasobanura uwo uri we. Biratinze ngo umwambaro wawe wa nomero 18 ukubikirwe. Sinzongera kumva inama zawe nziza, sinzongera kukubona mu rwambariro,… Ibyiza gusa Kapiteni mwiza”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda naryo ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter ryashimiye uyu mugabo bagiranye ibihe byiza. Riti: “Warakoze cyane guhagararira igihugu cyawe neza. Usize urwibutso rutazibagirana mu mitima y’abakunzi ba Uganda Craines kandi ntituzibagirwa kenshi wagiye urokora ibitego byabazwe”.

Dennis Onyango wavukiye Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 15 ayikinira, dore ko yakinnye umukino we wa mbere ubwo Uganda craines yari yahuye na Cape Vert muri 2005.
Mu mikino 79 nta gitego yayitsindiye, nta gikombe cyizwi na FIFA yayihesheje, gusa nk’umukinnyi ku giti cye yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika mu mwaka wa 2016. Uyu umukinnyi ubarizwa mu ikipe ya Mamelodi Sundown muri Africa y’Epfo, yanyuze mu makipe atandukanye harimo Villa SC, St George, Super sport United, Mpumalanga blacks na Bidvest wits zo muri South Africa.
