Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Umuhate wa Wisdom School mu kwigisha Igishinwa ushobora kuzayigira izingiro ry’uru rurimi mu Rwanda.

Wisdom School ikomeje intambwe idasubira inyuma mu kwigisha ururimi rw’Igishinwa nka rumwe mu ndimi zikoreshwa na benshi. Kuba iri shuri rishyize imbaraga mu kwigisha uru rurimi, bikaba bishobora kurihesha amahirwe yo guhinduka ahahurira abashaka kwiga uru rurimi (Regional Chinese Training Centre) ndetse hakaba hanakorerwa ibizamini ku baba bifuza kujya mu Bushinwa cyangwa se gukurikira izindi gahunda zose zisaba kuba uzi Igishinwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Nsengimana Claudien, avuga ko nk’Akarere gafite umujyi wunganira Kigali, bafite imikoranire n’umujyi wa Xinua wo mu Bushinwa bityo hakaba hari amahirwe menshi y’ishoramari muri aka karere. Kuba rero ngo bafite ikigo gikomeye nka Wisdom cyigisha Igishinwa ni amahirwe akomeye.

Ati: “Kugira ishuri nk’iri rya Wisdom rifite amashuri abanza n’ayisumbuye rikaba ryigisha ururimi rw’Igishinwa, ni amahirwe akomeye kuko abacuruzi bacu, abaturage bacu, abayobozi ndetse n’abana bakeneye uru rurimi kugirango dukorane na bene rwo nta wundi muhuza ujemo. Turakomeza gusaba ahubwo ku buryo aha hantu hahinduka Centre yigishirizwamo igishinwa ndetse hakajya hanakorerwa ibizamini.”

Mwarimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom School Rwanda, ashima umuhate w’ubuyobozi mu gufasha iri shuri muri gahunda zitandukanye gusa nawe akunga mu rya Meya aho avuga ko nawe ubwe yifuza ko Ishuri rye ryahinduka Centre yitorezwaho ururimi rw’Igishinwa kuko ngo amateka bamaze kwandika muri uru rurimi ari ntagereranwa mu Rwanda, mu karere ndetse no ku Isi.

Ati: “Twifuza ko aha haba Centre yigirwaho Igishinwa ndetse twabisabye mu Bushinwa, twongeye no kubyibutsa intumwa ya Ambasaderi wabo mu Rwanda ku buryo babitwemereye twatanga umusanzu mu buryo busesuye tugendeye ku bunararibonye tumaze kugira. Uyu munsi Wisdom School ifite umwana wabaye uwa kabiri ku Isi mu bihugu bisaga 60 byahuriye mu marushanwa y’uru rurimi. Ubu naho dushaka koherezayo abandi kandi nabo bazatsinda.”

Nduwayesu Elie yizeza abanyarwanda n’abandi bafite inyota yo kumenya ururimi rw’Igishinwa ko bafite ibikorwaremezo bihagije gusa ko icyo basabye ariko batarahabwa ari abarimu bavuye mu Bushinwa bajya baza muri gahunda y’imikoranire bagakora nk’abakorerabushake kuko ngo abanyarwanda bashobora kwigisha uru rurimi ari bake cyane, akaba yabagaragaje ko uwaba yumva afite ubushobozi bwo kurwigisha amarembo akinguye muri Wisdom School.

Shema Bienhereux Achile Pitie ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) muri Wisdom School akaba ari nawe wabaye uwa kabiri ku Isi mu marushanwa y’ururimi rw’Igishinwa. Avuga ko kwiga Igishinwa byamufashije cyane akagera kuri byinshi atatekerezaga. Ngo yabitangiye ari nk’ibikino, gusa ngo kuri ubu aho ageze yumva buri wese yakiga Igishinwa kuko ngo u Bushinwa bukataje mu kwigarurira inzego zitandukanye ku Isi bityo kumenya ururimi rwabo bikaba ari ingirakamaro.

Ibi kandi abihuriraho na Iyonizeye Irakiza Christella nawe wiga muri Wisdom School, wemeza ko intambwe mugenzi we Pitie amaze gutera ishimishije akaba ahamya ko nawe akora ibishoboka byose ngo agere ikirenge mu cye, byanashoboka ngo we akazaba uwa mbere ku Isi. Akaba asaba abanyarwanda kwiga ururimi rw’Igishinwa kuko ngo abona uko u Bushinwa bukomeza kwigarurira isoko rya Afurika ari nako abazi ururimi rwabo bazakomeza kurushaho gukorana kandi bakabyungukiramo kurusha abatazi uru rurimi.

Wisdom School ikunze gukoresha amarushanwa mu ndimi zitandukanye mu rwego rwo gutegura abana no kubatinyura kuvuga neza, ibi bikaba binakorwa mu gishinwa kuko nacyo cyinjiye mu ndimi zigishwa muri iri shuri ryagabye amashami hafi mu gihugu hose.

Impamvu nyamukuru yatumye uru rurimi rwigishwa muri Wisdom School, ngo ni impungenge uwarishinze yigeze kugira ubwo yari mu Bushinwa, abona ukuntu abanya Afurika bitabira cyane isoko ry’u Bushinwa bavunika bagiye guhahayo, aho bifashisha ababahindurira indimi (abasemuzi), rimwe na rimwe bakaba banababeshya ibiciro, maze ngo afata umwanzuro ko bagomba kwigisha uru rurimi agatanga umusanzu ku muryango nyarwanda ukomeje kuyoboka u Bushinwa ku bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ahamya ko Wisdom School ibereye kuba Centre yigishirizwaho igishinwa.
Mwarimu Nduwayesu Elie washinze akaba anayobora Wisdom School avuga ko banyotewe no kubona ishuri ryabo ari Centre yigishirizwaho igishinwa.
Achile Pitie wabaye uwa kabiri ku Isi mu marushanwa y’ururimi rw’Igishinwa avuga ko byose abikesha Wisdom.
Umwe mu banyeshuri ba Wisdom School ukangurira abandi kwiga igishinwa ku bwinshi kuko ngo ari ururimi rukenewe mu bushabitsi n’ibindi.
Wisdom School irakataje mu kwigisha ururimi rw’Igishinwa ku buryo umwana wabo yabaye uwa kabiri ku Isi.

Related posts

Imvura y’Umuhindo imaze guteza Ibiza byahitanye abantu 11 mu minsi 20.

N. FLAVIEN

Impunzi z’abanyekongo ziri i Kigeme zakoze imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ muri DR Congo Isi yose irebera.

N. FLAVIEN

Leta y’u Burundi yatangaje impamvu yahagaritse Igiterane cyari kuyoborwa na Apôtre Mignonne wo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777