Umusore witwa Ndikubwimana Janvier yapfiriye mu modoka itwara abagenzi ya International yari ivuye mu mujyi wa Kigali yerekeza i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, bimenyekana ubwo yari igeze muri Gare ya Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.
Iyi nkuru mbi yamenyekanye ahagana mu ma saa saba z’amanywa (13h00), ubwo bamwe mu bagenzi bagombaga gusigara i Musanze barimo bavamo, batungurwa no kubona umwe mu bari bayirimo agaragaza ibimenyetso by’umuntu wapfuye, bamwegereye ngo bashishoze neza basanga yashizemo umwuka kare.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muntu, ati: “Mu makuru twamenye tuyabwiwe na se, ni uko uwo musore yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Bari baramubaze kubera uburwayi bwo mu nda yari amaranye iminsi.”
SP Mwiseneza yakomeje agira ati: “Ubwo rero mu kumusezerera ngo ajye kurwarira mu rugo iwabo i Rubavu mu murenge wa Nyamyumba aho basanzwe batuye, bateze iyo Bisi ya International, bikaba bishoboka ko yayipfiriyemo ubwo bari mu nzira. Iperereza ku cyateye urupfu ryahise ritangira.”
Umurambo w’uyu musore wakuwe muri iyi modoka ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango hakorwe isuzuma hamenyekane impamvu nyayo yaba yateye uru rupfu bamwe mu babibonye bise amayobera kuko ngo bitumvikana neza ukuntu umuntu wari wicaranye n’abandi yapfuye ntihagire n’umwe ubimenya.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, n’ubundi Bisi ya International yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igeze hafi yo ku Kirenge mu karere ka Rulindo, icyo gihe abasaga 20 bahasize ubuzima abandi barakomereka bamwe bakaba bakiri mu bitaro n’ubwo hari abamaze koroherwa bakajya mu rugo.
