Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka zimaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza umugambi wo kurwanya intagondwa za ADF mu rugamba rutoroshye rugomba kuzitsinsura.
Ibi bije bikurikira ibitero by’indege z’intambara hamwe n’ibisasu by’imbunda za rutura icyo gisirikare cyaraye gitangiye kurasa mu mashyamba akekwa kuba indiri y’izo nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig general Flavia, yatangarije ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko abasirikare ba Uganda atashatse kuvuga umubare bamaze kugera ku butaka bwa DRCongo n’abandi bakomeje kwinjira kugira ngo basoze umurimo waraye utangiwe n’abasirikare barwanira mu kirere hamwe n’abakoresha ibibunda bya rutura.