Ubuyobozi bwa Nigeria bwatangaje ko bwashyikirijwe miliyoni 5.8 z’amadorali y’Amerika yagaruwe na Leta y’Ubwongereza. Aya mafaranga yagiye agaruzwa n’ibigo bitandukanye byo mu Bwongereza, yari yararigishijwe na James Ibori wahoze ari Guverineri wa leta ya Delta iherereye mu burengerazuba bwo hagati mu gihugu cya Nigeria.
Mu mwaka wa 2012 nibwo James Ibori yahamijwe n’urukiko rwo mu Bwongereza icyaha cyo kunyereza umutungo, hanategekwa ko imitungo ye yafatirwa. Mu byafatiriwe harimo n’indege bwite ya James Ibori yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger. Urukiko rwari rwanerekanye ko umubare mbumbe w’amafaranga yanyerejwe na James Ibori ubwo yari Guverineri wa leta ya Delta, ari miliyoni 165 z’amadorali y’Amerika.
Kw’ikubitiro, bivugwa ko aya mafaranga yagaruwe muri Nigeria yavuye kuyo Ibori yari yaragabanije umugore we, mushiki we ndetse n’umucungamutugo we. Biteganijwe ko bidatinze hazafatirwa andi mafaranga yari afitwe na Ibori ubwe.
James Ibori ni muntu ki?
Urugendo rw’ubuzima bwa James Ibori bwasobanurwa mu byiciro bitatu: umujura usanzwe, umunyepolitiki uhambaye, igisambo ruharwa.
Mu myaka ya za 1980 nibwo James Ibori yavuye muri Nigeria aho akomoka, yerekeza ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubwongereza gushakirayo ubuzima. Yabonye akazi ko kwakira amafaranga mw’iduka ricuruza ibikoresho byo mu rugo, ariko ingeso yo gukorakora iramutamaza, afatwa yiba amafaranga yari ashinzwe gucunga.
Muri 1991, James Ibori yagarutse muri Nigeria. Nyuma yo kudahirwa n’akazi k’umugabane w’u Burayi, uyu mugabo noneho yiyemeje kwinjira muri politiki, ngo abe ariho ashakira amaramuko. Byaje rero no kumuhira kuko muri 1999 yatorewe kuba guverineri w’intara ya Delta, imwe mu zikize cyane kuri peteroli.
Ingeso ishira nyirayo yapfuye. Kuba mu mwanya ukomeye wa politiki ntibyabujije James Ibori kugira akaboko karekare, kuko noneho yibaga agatubutse. Gusa ariko iminsi y’umujura irabaze, muri 2005 nibwo Polisi yo mu Bwongereza yongeye kumukeka bitewe n’indege bwite yari yatumije muri icyo gihugu. Aho ubujura bwe bugaragarijwe, Ibori yashoboye gutoroka igihugu ariko muri 2010 afatirwa muri Dubai ahita ashyikirizwa leta y’Ubwongereza.
Biteganijwe ko amafaranga yari yaranyerejwe na James Ibori azifashishwa mu kubaka ikiraro n’imihanda muri leta ya Delta, aho James Ibori yari yarayogoje.
BBC
1 comment
Ibihugu byose iyaba byakoraga gutya nta kibazo cy’umutungo cyakongera kubaho