Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike Umutekano

Ubutumwa bwa Twirwaneho ku banyamulenge bibuka Gen Makanika wishwe na Kinshasa.

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko urwanira kubaho kw’Abanye-Kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakandamijwe n’ubutegetsi bwa DR Conho, bwasabye abaturage [Abanyamulenge] kudapfa kwibuka General Rukunda Michel wamenyekanye cyane nka Makanika, bababwira ko bigomba gukorwa mu nzira nziza aho abashaka kumwibuka bakwiye kubitegurana n’umuryango we bwite ndetse n’ubuyobozi bwa Gakondo bukaba bubizi.

Ubu ni ubutumwa bukubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho washyize ahagaragara ku wa Gatanu tariki 07 Werurwe 2025, rishyirwaho umukono na Ndakize Welcome Kamasa. Rigira riti: “Ubuyobozi bwa MRDP-TWIRWANEHO, bukomeje kwihanganisha Abanyamulenge bose ku byago ubwoko bwacu bumazemo imyaka irindwi bukorerwa Jenoside kuva 2017 kugeza ubu.”

Amakuru dukesha MN yemeza ko hari Jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ngo ikaba iri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo ku bufatanye n’ubutegetsi bw’u Burundi kuko ngo Perezida Ndayishimiye ari we usa nk’utiza umurindi Tshisekedi mu bikorwa bya kinyamaswa akamuha n’abasirikare, gusa ngo ikibabaje amahanga akaba akomeje kuruca akarumira areberera ayo mahano akorerwa Abanyamulenge.

Muri iri tangazo, Twirwaneho igaragaza ko ubumwe bw’Abanyamulenge ari zo mbaraga zabo, bityo bakwiye gushikama kandi bakarwanira hamwe kuko ngo ari bwo bazatsinda maze ngo bakigobotora abicanyi babahahurukiye babahora uko Imana yabaremye.

Bakomeza bagira bati: “Inshuti n’abavandimwe b’Abanyamulenge bategura kwibuka General Rukunda Michel Makanika, watabarutse tariki 19 Gashyantare 2025, bagomba kubitegurana n’umuryango we bwite, kandi bakabitegurana n’ubuyobozi bwa Gakondo iri hanze ya DR Congo (Diasipora).”

Iri tangazo rivuga kandi ko n’abandi bose bategura kwibuka izindi ntwari zatabarukanye na Gen Makanika, bagomba kuba babiteguranye n’imiryango ziriya ntwari zivukamo, kandi ngo ubuyobozi bwa Gakondo bukaba bubizi kuko ngo ari bwo buryo bwiza buzira umuvundo kandi budaha umwanzi urwaho.

Twirwaneho kandi yasabye abasanzwe barivanye muri za Mutualite n’abazwi ko barwanya Twirwaneho, guhita bahagarika ibikorwa byo kwibuka Gen Makanika no kwirinda gukoresha izina ry’iyi ntwari mu bikorwa by’inyungu zabo bwite, kuko ngo bikomeretsa imitima y’ubwoko kandi ngo bikaba bigaragaza kudaha agaciro Umuryango mugari yari ahagarariye.

Iri tangazo rya Twirwaneho risoza risaba ko “Mu gihe cyo kwibuka General Rukunda Michel Makanika, hajya hazirikanwa ubutwari bwe, umurage yasize ndetse no guharanira kuzagera ku ntego yari yariyemeje yo kurwanirira Abanyamulenge kugeza bageze ku mahoro arambye, mu gace batuyemo no mu gihugu cyose cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

General Makanika ufatwa nk’intwari y’Abanyamulenge kuko yaharaniye ko babaho neza ndetse aza no kubizira.
Itangazo rya Twirwaneho risaba abibuka Gen Makanika kwitwararika.

Related posts

Rubavu: Bibukijwe akamaro ka siporo mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

N. FLAVIEN

Bimwe mu byaranze tariki 09 Mata 1994 ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicwa.

N. FLAVIEN

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777