Hashize ibyumweru bisaga bitatu abarimo Mugisha Frank ‘Jangwani’ usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, atawe muri yombi hamwe n’abandi bantu barimo abanyamkuru n’abasikare. Aba bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Jangwani abinyujije ku bamusuye, yanyomoje amakuru yavugaga ko nafungurwa atazongera kuvugira abafana b’iyi kipe.
Uyu musore hari hashize iminsi ku mbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru humvikana amakuru avuga ko yaguwe nabi n’itabwa muri yombi kandi ko yazinutswe ibyo kuzongera kuvugira abafana b’iyi kipe ukundi. Umunyamakuru Munyantore Eric ‘Khalikeza’ ukorera Inyarwanda yavuze ko Jangwani ameze neza kandi yiteguye kongera gushimisha abafana ba APR FC nk’uko byari bisanzwe.
Ibi bikubiye mu butumwa yahawe na Jangwani ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025 ubwo yari yagiye kumusura we n’abandi bafunganye i Kanombe mu Igororero rya gisirikare. Atambutsa ubutumwa bwa Jangwani ariko mu magambo ye, yateruye agira ati: “Bakunzi b’ikipe ya APR Football Club ndabakunda kandi nanjye ndabizi neza ko namwe munkunda. APR FC indi mu maraso, ndayikunda kandi nzahora nyikunda.”
“Hari ibyavuzwe ko nimva aha ntazongera kuba umuvgizi w’abafana ba APR FC, ibyo si byo, njye ndacyahari abafana ba APR nzakomeza kubavugira. Aha ndi meze neza, meze nk’umuntu wavutse bundi bushya, meze nk’umunyeshuri uri muri stage. Buri munsi ndi guhimba amagambo mashya, azaryohera abakunzi ba APR nk’uko nari nsanzwe mbikora.”
“Ntimugire impungenge Pyramid tuzayikuramo nkurikije ikipe dufite n’ubuyobozi bwiza bukomeje gushyigikira ikipe. Mukomeze munsengere vuba aha tuzabonana. Turi Club Giant, ndabakunda , ndabakunda, nkunda ikipe ya APR Footbal Club.”
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka wa 2025-2026, kuri ubu iri gukina irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yanateguye ariko ikaba yaramaze gutakaza amahirwe yo kuryegukana, nyuma yo gutakaza imikino ibiri irimo uwo batsinzwemo na AS Kigali na Police FC. Bagomba gusoza bakina na Azam FC tariki 24 Kanama 2025 muri Sitade Amahoro. Si iri ryonyinye kuko mbere yo guhura na Pyramid bazaba bakinnye CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kuva ku wa 02 Nzeri kugeza ku 15 Nzeri 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania.