Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda bemeranyije ku masezerano ashobora gutuma u Rwanda rwakira amagana y’abimukira nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo.
Yagize ati: “U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kugaragaza ko nk’uko abaturage b’u Rwanda babayeho mu buhungiro, twubakiye ku ndangagaciro zo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bagize ibyago.”
Yakomeje avuga ko “Buri muntu uzashyirwa ku rutonde rwo kwimurirwa mu Rwanda azabanza kwemezwa na Leta y’u Rwanda mbere yo kwakirwa. Abazemerwa bazahabwa amahugurwa abafasha kubona akazi, ubuvuzi ndetse n’inkunga mu bijyanye no gutura, byose bigamije kubafasha gutangira ubuzima bushya hano mu gihugu, ndetse bagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, bumaze imyaka irenga icumi burangwa n’umuvuduko wihuse. (KT)