U Rwanda rwakiriye ku mugaragaro Abanyarwanda 161 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imyaka bari bamaze mu buzima bugoye, aho bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC, bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burimo Umuyobozi wako Mulindwa Prosper. Muri bo harimo abana 110, abagore 38 n’abagabo 13, bose bagarutse bafite icyizere cyo kongera kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyabo.
Bakigera ku mupaka, bahise bashyirwa mu modoka zabategereje zibajyana mu kigo cy’agateganyo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, aho bagomba kunyura mu mahugurwa n’ibikorwa by’igihe gito bigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iki gikorwa cyo gucyura Abanyarwanda gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie ku wa 24 Nyakanga 2025. Iyo nama yari igamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’Abanyarwanda bari mu buhunzi by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Aba batahutse bari babaye mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barajyanywe ku ngufu na FDLR, bakabeshywa ko u Rwanda rudatekanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye aba Banyarwanda ko ubuhunzi ku Munyarwanda butakiri ngombwa, ashimangira ko igihugu cyahinduye amategeko n’imibereho ku buryo nta Munyarwanda ukwiye gukomeza kwitwa impunzi.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwanze kuba igihugu cy’impunzi ahubwo rwiyemeje kwakira n’abandi bava mu bindi bihugu, rubitaho cyangwa rubafasha gusubira iwabo, anibutsa aba batahutse ko bari mu maboko meza y’igihugu kibakunda kandi kibitaho.
Mu batahutse harimo Nyiransabimana Ancille w’imyaka 64, wavuze ko yavuye mu Rwanda mu 1994, ariko akaba ashimira Imana yongeye kumusubiza mu gihugu cyamubyaye. Yavuze ko agiye gusubira aho yahoze ari Komine Mutura, yiteguye gukora no kwiteza imbere.
Aba Banyarwanda bahise bajyanwa mu kigo cya Kijote, aho bagomba kubona ibyangombwa bibaranga no guhabwa amahugurwa y’ibanze abafasha kwinjira mu buzima busanzwe. Nyuma yaho, Leta izabaha impamba ibafasha gutangira ubuzima bushya, aho umuntu urengeje imyaka 18 azahabwa Amadolari ya Amerika 188, uri munsi y’iyo myaka ahabwe Amadolari 113, ndetse buri wese agahabwa n’ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 45 by’amanyarwanda.
Iki gikorwa cyashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo kwakira no kwita ku baturage barwo, kibaha amahirwe mashya yo kubaho batekanye, bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.



