U Rwanda rwafashije Afurika y’Epfo gucyura imirambo y’abasirikare bayo bagera kuri 14 baguye ku rugamba mu burasirazuba bwa DR Congo mu rugamba barwanamo bafasha ingabo za Leta ya Kinshasa ihangane n’abasirikare ba M23 bavuga ko baharanira u uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi.
Igikorwa cyo kohereza iyi mirambo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo uzwi nka ‘La Corniche’ ahagana Saa sita z’amanywa, itwawe n’imodoka z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO.
Si iyi mirambo 14 y’abasirikare ba Afurika y’Epfo gusa yanyujijwe mu Rwanda kuko hari n’indi ibiri y’abasirikare ba Tanzania nayo yahanyujijwe ndetse n’indi ibiri y’abasirikare ba Malawi, yose hamwe ikaba 18 nk’uko tubikesha Igihe.
Nyuma yo kugeza iyi mirambo ndetse n’abasirikare bakomeretse batamenyekanye umubare ku butaka bw’u Rwanda, imodoka zibatwaye zakomereje ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera aho zakomereje i Kampala muri Uganda ahasanzwe hakorera ubuyobozi bw’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri aka karere, aho bari buve boherezwa mu bihugu byabo birimo na Afurika y’Epfo.
Amakuru yamenyekanye yemeza ko iyi mirambo yari “yaratangiye kubora” nk’uko byemejwe n’umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo aho yavuze ko ari amakuru yahawe n’umwe mu basirikare b’Igihugu cye bari muri DR Congo. N’ubwo imirambo n’inkomere bacyuwe, hari bagenzi babo bakiri i Goma babuze uko bahava nyuma y’uko uyu mujyi wigaruriwe na M23.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo ndetse n’intwaro zabo zose, kandi ko M23 iri kubafasha kubona amafunguro ndetse n’amazi.
Yagize ati: “M23 nta mugambi ifite wo kugirira nabi abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo n’intwaro zabo zose. M23 iri kubafasha kubona amafunguro n’amazi. Bakwiye gusaba Leta yabo kubacyura bwangu”.
Aba basirikare ba Afurika y’Epfo bari mu mujyi wa Goma no mu nkengero zayo, bacungiwe umutekano na M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bafataga umujyi wa Goma.
Mu gihe hibazwa byinshi ku butumwa SAMIDRC, aba basirikare ba Afurika y’Epfo barimo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe inama ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), hagamijwe gushaka icyagarura amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagaragaje ko ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa na M23 ari byo byakemura intambara ihanganishije impande zombi. Ibi babihurizaho na bagenzi babo bo mu bihugu byibumbiye muri SADC na bo bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki.
