Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Umutekano

U Rwanda ntiruteganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR itarasenywa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi zitazavanywaho mu gihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butarasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize agashami ka komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika y’ububanyi n’amahanga gashinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika, cyabaye ku wa 22 Mutarama 2026, aho yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR n’ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abayigize kuva mu myaka 31 ishize.

Yibukije aba badepite ko mu 2001, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashize ALiR/FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera ibitero yagabye ku bakerarugendo umunani muri Pariki ya Bwindi muri Uganda muri Gicurasi 1999, barimo Abanyamerika, ikabica.

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko ingabo za RDC na FDLR byifatanya mu kurwanya AFC/M23, kandi vuba cyane byashatse kwerekeza intambara mu Rwanda. Hari mu mpera za Mutarama 2025, birasa ibisasu mu Mujyi wa Rubavu, ariko ingabo z’u Rwanda zibikumira bwangu.

Yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rukumire ibindi bitero FDLR yashoboraga kurugabaho nk’uko yabigenje kuva mu myaka ya 1990, bityo ko ntaho iki gikorwa gihuriye no gushakira inyungu za politiki muri RDC cyangwa gushyigikira umutwe runaka.

Ambasaderi Mukantabana yibukije abadepite bo muri Amerika ko Leta ya RDC ifite inshingano yo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko amasezerano ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena, agashimangirwa ku ya 4 Ukuboza 2025 abiteganya, no gucyura abarwanyi bawo.

Yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi zishingiye ku mpungenge u Rwanda rufite ku mutekano warwo, kandi ko zitazagumaho burundu. Yijeje abadepite bo muri Amerika ko zizavaho mu gihe isuzuma rizaba ryemeje ko Leta ya RDC yubahirije umwanzuro wo gusenya FDLR.

Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho mu gihe isuzuma rizagaragaza ko FDLR yasenywe

Related posts

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

N. FLAVIEN

U Burusiya bwahaye gasopu Israel, USA na Turkey kuri Syria.

Muntu Clarisse

FC Barcelona yasubije Marc-Andre Ter Stegen igitambaro cy’ubu Captain yari yamwambuye.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777