Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye na Shimelis Abdisa, Perezida w’Intara ya Oromia muri Ethiopia, uri mu ruzinduko rwibanda ku guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Ethiopia.
Intara ya Oromia ni yo nini muri Ethiopia, ikaba igizwe na 34% by’ubutaka bw’Igihugu, kandi ikagira umubare munini w’abaturage ugereranyije n’izindi ntara.
Shimelis Abdisa ayiyobora kuva tariki 18 Mata 2019, akaba anafite inshingano nk’umwe mu bagize ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuva mu 2018.
Uru ruzinduko rw’itsinda riyobowe na Abdisa rugamije kunoza ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi, n’ibindi, ndetse binakorana bya hafi mu myitozo n’amahugurwa ya gisirikare.
Mu myaka itanu ishize, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ku ngendo zo mu kirere, bigaha amahirwe RwandAir na Ethiopian Airlines gukorera mu buryo butarangwamo inzitizi.
Uru rwego rwabaye urufunguzo mu guhuza abaturage no guteza imbere ubucuruzi.