Guverinoma y’u Rwanda n’iya Azerbaijan kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025 zagiranye amasezerano atanu y’ubufatanye mu buhinzi, uburezi, serivisi z’itumanaho ryifashishwa mu kirere, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi.
Amasezerano y’ubufatanye mu itumanaho ryo mu kirere, mu burezi no mu buhinzi yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Itumanaho, Gen (Rtd) James Kabarebe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Azerbaijan, Jeyhun Bayramov.
Ay’ubufatanye mu mitangire ya serivisi no mu bukungu yashyizweho umukono na Ambasaderi wa Azerbaijan ku Rwanda, Ruslan Nasibov, n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora Azerbaijan, Ilham Aliyev, bakurikiriye isinywa ry’aya masezerano, bagaragaza ko bazakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu byombi.
Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.
Yagize ati: “Bwana Perezida, mumenye ko mufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda, bityo rero dushaka gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’ubucuti bwacu hagati yawe nanjye, n’Ibihugu bibiri, kugira ngo twihute tugana ku iterambere.”
Perezida Aliyev yagaragaje ko u Rwanda na Azerbaijan ari inshuti nziza, kandi ko yishimiye ko umubano w’Ibihugu byombi watangiye mu 2017 ushingiye ku musaruro.
Ati: “Nishimiye ko mu myaka ya vuba, umubano wacu washingiye ku musaruro. Hari intumwa zitandukanye zavuye muri Azerbaijan zisura u Rwanda. Mu mwaka ushize, itsinda ry’umuryango Heydar Aliyev Foundation ryasuye u Rwanda, kandi Bwana Perezida mbashimira kuba mwarakiriye Perezida w’uyu muryango, Leyla Aliyeva.”
Perezida Aliyev yavuze ko yasuzumye amakuru, asanga muri Azerbaijan hari umunyeshuri umwe w’Umunyarwanda, agaragaza ko Ibihugu byombi bikwiye gushyira imbaraga mu burezi kugira ngo Abanyarwanda benshi bajye bajya kwiga i Baku.
Ati: “Ntekereza ko hari icyo dukwiye kwibandaho mu bufatanye bwacu. Narebye amakuru ubwo Perezida yari agiye kudusura, nsanga umunyeshuri umwe waturutse mu Rwanda ari we wiga muri Azerbaijan. Ntekereza ko twakwifatanya mu kongera umubare w’abanyeshuri. Biri muri gahunda ya buruse ya Leta ya Azerbaijan.”
Aliyev yagaragaje ko muri Azerbaijan hari ikigo cyitwa ASAN gifasha mu mitangire inoze ya serivisi, bityo ko Igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda ubufasha tekiniki no mu bijyanye n’imari kugira ngo na rwo rutangize ikimeze nka cyo.
Perezida Kagame yatangaje ko yiteguye gusura ASAN kugira ngo asobanukirwe imikorere yayo kandi ko ashingiye ku buhamya yahawe, hari byinshi u Rwanda rwayungukiraho.
Ati: “Niteguye gusura uburyo bw’imitangire ya serivisi Azerbaijan yashyizeho. Dufite byinshi dushobora kungukira mu mikorere ya ASAN, nabwiwe ko bushimishije, atari ku buryo igaragara ahubwo ku byo yagezeho no ku byo igeze ku baturage b’iki gihugu.”
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano n’iki kiganiro, Perezida Kagame yasuye ASAN. Ubuyobozi w’iki kigo na Juliana Kangeli Muganza wa RDB bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gushyiraho uburyo bwo gutanga serivisi zisumbuyeho.(Igihe)