Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

U Rwanda mu nzira yo gutangiza uburyo bushya bw’urushinge mu kurwanya virusi itera SIDA

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi ku barwaye Virus itera SIDA (VIH), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa hagamijwe gutangiza ikoreshwa ry’urushinge ruterwa rimwe mu mezi atandatu, rwasimbura uburyo bw’imiti y’ibinini bafataga buri munsi.

Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi ushinzwe kurwanya VIH muri RBC, yavuze ko bamaze umwaka batangiye gukoresha urushinge rutangwa buri mezi abiri, kandi byagaragaje umusaruro. Ubu hakaba hari gahunda yo gutangira gukoresha urundi rushinge rumara amezi atandatu.

Dr. Ikuzo yemeza ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya VIH, hakiri icyuho mu rubyiruko aho imibare igaragaza ko ubwandu bushya bugera kuri 35% buri mu rubyiruko, kandi ntibwitabira gahunda zo kwirinda no kwivuza.

U Rwanda rumaze kugera ku ntego ya 95-95-95 yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho 95% by’abafite virusi bazi uko bahagaze, 95% muri bo bafata imiti igabanya ubukana, ndetse 95% virusi ikaba itakigaragara mu maraso yabo.

Urugaga RRP+ ruhuza abarwaye VIH rugaragaza ko gutanga imiti ku buntu byafashije benshi kurama, ariko rukavuga ko hakiri ikibazo cy’ubwandu bushya mu rubyiruko rutitabira serivisi.

Iyi gahunda nshya y’urushinge rw’amezi atandatu rwitezweho koroshya imitangire ya serivisi no kugabanya icyuho mu kubahiriza gahunda z’imiti, bityo inzira yo kurandura burundu SIDA mu Rwanda ikarushaho kwihuta.

Abahabwa imiti igabanya Virusi itera SIDA bagiye kujya baterwa urushinge rw’amezi atandatu aho kuba ibinini

Related posts

Karongi: Imodoka ya Fuso yarenze umuhanda ihitana babiri barimo na nyirayo.

N. FLAVIEN

Ba Ofisiye 81 ba RDF basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muntu Clarisse

Musanze: Ingamba z’urugaga rw’abikorera mu kurwanya COVID-19

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777