Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubukungu

U Rwanda mu bihugu bitatu bya mbere byorohereje abakora ubucuruzi mu 2025

Banki y’Isi ibinyujije muri raporo ngarukamwaka yayo ku buryo ibihugu byorohereza ishoramari  yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu byorohereje abashoramari gukora ubucuruzi mu w’i 2025, ndetse ruza ruyoboye mu bindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi raporo yita ku nkingi eshatu z’ingenzi zishingiyeho izindi, ari zo kureba uburyo amategeko mu gihugu runaka yorohereza ishoramari, uburyo serivisi za Leta zorohereza ishoramari, ndetse n’uburyo bwo gufasha ubucuruzi gukora neza kandi bisanzuye.

u Rwanda rubabe u rwa gatatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya muri icyo cyiciro cya gatatu cyo korohereza ubucuruzi gukora neza kandi mu bwisanzure.

Mu 2025 u Rwanda rwabaye urwa gatatu muri icyo cyiciro nyuma y’igihugu cya Bahrain na Colombia, mu gihe mu 2024 rwari rwarakurikiye Singapore na Georgia.

Iyo raporo igaragaza ko kandi u Rwanda ari rwo rwaje imbere mu bindi bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri icyo cyiciro.

bindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara u Rwanda rwanikiye, ariko na byo byagiye byitwara neza mu bindi byiciro bito iyo raporo isuzuma ni Tanzania, Togo, Ibirwa bya Maurice na Ghana.

Ni mu gihe muri Afurika yo haruguru y’ubutayu bwa Sahara ibihugu byaje imbere mu byiciro bito iyo raporo isuzuma ari Tunisia na Maroc gusa.

Iyo raporo kandi igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza cyane mu bucuruzi ugereranyije n’ibihugu biri mu cyiciro kimwe cy’ubukungu ndetse n’ibyo binganya umubare w’abaturage.

Ku Isi hose, B-Ready igaragaza ko icyiciro cyo korohereza ubucuruzi gukora neza mu bwisanzure u Rwanda ruhagazemo neza, kuko igiteranyo cy’amanota yose ibihugu bifitemo ari 60%, mu gihe ibindi byiciro bibiri ari 66% mu ngingo zisuzumwa.

Ibyo bigaragaza icyuho kikiri muri icyo cyiciro kandi ko kigomba gushyirwamo imbaraga.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byavutse mu Rwanda mu myaka 10 ishize kugeza mu 2024 birenga ibihumbi 269 byiganjemo iby’abikorera, kuko byihariye 95,9%, ndetse amahirwe yo kubona akazi kubera ibigo bishya yiyongereye ku ijanisha rya 30,2%.

Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda kigamije kurugeza mu rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buhambaye, bushingiye ku nganda na serivisi.

Related posts

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

N. FLAVIEN

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhindura amazina ya KAREKE EPA Alliance.

N. FLAVIEN

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777