Bwana Sergei Lavrov uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yahaye gasopu Igihugu Israel agisaba kwitwararika kikagenda gake muri Syria kirinda kwangiza icyo gihugu nk’uburyo bwo gukemura ibibazo byayo muri rusange.
Bwana Lavrov yagarutse kuri ibi nyuma y’uko ingabo za Israel zimaze iminsi ku butaka bwa Syria, ndetse iki gihugu kikaba gikunze kugaba ibitero simusiga byangije ibikorwaremezo bya Syria birimo n’ububiko bw’intwaro.
Lavrov yavuze ko Israel idakwiriye gukoresha impamvu z’umutekano wayo mu kwangiza ibindi bihugu, asaba ko ihindura imyitwarire yayo muri Syria kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza ku mpande zombi.
Uyu muyobozi kandi yihanije Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite inyungu muri Syria, avuga ko ibyo bihugu bikwiriye guharanira ko Syria idacikamo ibice cyangwa ngo ihoremo intambara.
Igihugu cy’u Burusiya giherutse kwakira Bashir al-Assad wahoze ari Perezida wa Syria, akaza gukurwaho n’umutwe wa HTS warwanye inkundura ngo aveho.